Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umushyikirano 2024 rigeze kuri 80%
Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko imyanzuro irenga 80 ku ijana yafatiwe mu nama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye muri Mutarama 2024 yamaze gushyirwa mu bikorwa. Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rwitegura inama ya 20 y’Umushyikirano iteganyijwe ku wa 5 n’uwa 6 Gashyantare 2026, igaruka nyuma y’ikiruhuko cy’umwaka umwe.
Umushyikirano ni urubuga rwashyizweho n’Itegeko Nshinga, rugahuza Abanyarwanda bo mu gihugu n’abo mu mahanga, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu kuganira ku bibazo bireba ubumwe bw’igihugu, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye. Minisitiri Kabera yavuze ko imyanzuro 13 yafatiwe muri iyo nama yagize uruhare rukomeye mu kunoza serivisi z’ibanze no kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye.
Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko ibigo nderabuzima byongereye ubushobozi, bitangira gutanga serivisi nshya 11 zitari zisanzwe. Yongeyeho ko imashini za CT Scan zamaze gushyirwa mu bitaro umunani, hashyirwaho na ambulance hirya no hino mu gihugu, ndetse hakomeza guhugurwa abaganga b’inzobere, bigabanya Abanyarwanda bajyaga kwivuriza hanze y’igihugu. Yavuze kandi ko gahunda ya Mutuelle de Santé yaguwe, serivisi ziyongeramo, bityo abaturage benshi bakabasha kwivuza byoroshye.
Mu burezi bw’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Kabera yavuze ko hari izamuka rikomeye ry’ababyitabira kubera amahirwe y’akazi abivamo. Amashuri 24 ya TVET yamaze kuzura no gutangira gukora, mu gihe amashuri 135 mu gihugu atanga amasomo y’imyuga hagamijwe ko buri murenge ugira ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Yongeyeho ko hakomeje gushyigikirwa urubyiruko rwigira ubumenyi bwihariye mu mahanga, aho inzobere 150 zimaze gutaha zigashyirwa mu nzego zitandukanye z’igihugu zikennye ubumenyi bwihariye. Mu iterambere rya siporo, yavuze ko urubyiruko rusaga 5,000 rwahuguwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, volleyball na basketball, ndetse u Rwanda rukaba rwarakiriye amarushanwa mpuzamahanga, by’umwihariko mu mukino w’amagare.
Ku bijyanye n’imiyoborere n’ikoranabuhanga, Minisitiri Kabera yavuze ko abaturage barenga miliyoni imwe bagize uruhare muri gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bitabiriye ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda. Yanavuze ko serivisi za Leta zitangirwa kuri Irembo zamaze kugera kuri 258, bikihutisha imitangire ya serivisi no korohereza abaturage. Mu guha urubyiruko ubushobozi, gahunda nka Youth Connekt zakomeje gufasha urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo.
Ibi byose bigaragaza ko Umushyikirano ukomeje kuba inkingi ikomeye y’imiyoborere ishingiye ku biganiro no gukemura ibibazo by’Abanyarwanda ku bufatanye. Inama ya 20 y’Umushyikirano yitezweho gukomeza gusuzuma ibimaze kugerwaho no gushyiraho ingamba nshya zigamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bose.


![]()