Afite ababyeyi barwaye ‘Stroke’, umwana muto n’ubucuruzi: Ingingo za DJ Toxxyk mu rw’UbujurireUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na DJ Toxxyk. Ni urubanza rwabaye ku wa 04 Gashyantare 2026 aho DJ Toxxyk yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri.
Yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe kubera ko afite ababyeyi barwaye Sitoroke (Stroke) bari mu Bubiligi, afite umwana muto akwiriye kwitaho, kandi yari afite ubucuruzi bukeneye kwitabwaho.
DJ Toxxyk yavuze mu ijwi rituje cyane ku buryo inteko iburanisha yamusabye inshuro zirenze eshatu kuvuga mu ijwi riranguruye kugirango Ubushinjacyaha bwumve uko Yisobanura kandi n’itangazamakuru ribashe kumva uko yiregura.
DJ Toxxyk yiyangiye akomeza kongorera Abacamanza.
Asoje kongorera Abacamanza ,Perezida w’inteko iburanisha yasubiyemo bike mu byavuzwe na DJ Toxxyk noneho asaba Abunganira DJ Toxxyk kumuburanira.
Nibyo koko umwunganizi wa DJ Toxxyk yunze mu rye noneho avuga ko uwo yunganira yemeye icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake. Icyakora yahakanye ko atigeze ahunga kuko icyamuteye kujya I Karongi yabitewe n’ubwoba rwose.
Yavuze ko ibyo byaha abyemera akaba akwiriye kubabarirwa bitewe n’uko yari yagize ihungabana. Uyu umwunganira yibukije Urukiko ko Umushingamategeko yateganyije gucibwa amande bityo ntakomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, umwunganizi yavuze ko DJ Toxxyk yimwe uburenganzira bwo kujya kwipimisha ibiyobyabwenge ngo haboneke ibizami bya gihanga.
Kuba iwe harafatiriwe ibiyobyabwenge, yavuze ko nta laboratwari yapimye ibyo biyobyabwenge bityo akumva ko isakwa ryakozwe nta burenganzira Ubugenzacyaha bwari bufite.
Ku kijyanye n’uko akoresha ibiyobyabwenge DJ Toxxyk yasabye inshuro eshatu (3) gupimwa ibiyobyabwenge nyamara Ubushinjacyaha bwarinangiye bwanga kumupimisha.
Urubanza rurakomeje…

![]()