Dabijou yahamije urukundo rwe n’umukire wo muri Kenya

Umuhanzikazi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Bijou Dabijou, yahamije ko ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Kenya Jimal Rohasafi, ndetse avuga n’imishinga mishya afite mu muziki.

Bijou Dabijou yahamije aya makuru nyuma y’uko mu bitangazamakuru byo muri Kenya bakomeje kwemeza ko  Jimal Rohasafi  yatandukanye n’umukunzi we Wangari Thiongo.

Uyu mukobwa w’ikimero yahamirije Ukweli Times ko ari mu rukundo n’uyu mugabo wo muri Kenya, ndetse ahamya ko iby’uwo bakundanaga atabizi, avuga ko icyabona ari uko amukunda cyane.

Abajijwe icyamutunguye ku isabukuru ye y’amavuko, yavuze ko byose byamutunguye, cyane ko na magingo aya bakirimo kwishimira iyo sabukuru ye n’umukunzi we.

Ati:”Igitangaje ni uko n’ubu tukiyirimo.Icyantunguye ni ukuntu yahise ampamagara ngo mu gitondo turagenda, nkabona koko turagiye! ambwirako nduwe by’akaramata.”

Yunzemo ko impamvu yahisemo gukorera isabukuru ye muri Kenya, ari uko ariho umukunzi we aba kandi ko bari kujyana mu kazi Addis Ababa muri Ethiopia.

Ku rundi ruhande, Bijou yavuze ko mu minsi mike arasohora indirimbo nshya, cyane ko umukunzi we abikunda cyane kandi akaba amushyigikira.

Bijou Dabijou yahamije ko ari mu rukundo na Jimal Rohasafi

Jimal Rohasafi uri mu rukundo na Bijou Dabijou

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *