Ibindi bikoresho by’ingabo za SADC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda
Kuri uyu wa Kane taliki 08 Gicurasi 2025, ibindi bikoresho by’ingabo za SADC zari ziri muri DRC byanyujijwe ku butaka bw’u Rwanda byerekeza muri Tanzania.
Ni ibikoresho byari bipakiwe mu makamyo menshi yari akoze umurongo muremure avuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo.
Aya makamyo byagaragaraga ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho byacyuwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.Iki ni icyiciro cya gatatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda.
SADC ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva mu mpera za 2023.