Kayonza: Abarimu basiba akazi bagiye gukanirwa urubakwiye

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikibazo cy’abarimu basiba akazi ari kimwe mu bituma hari ibigo bidatsindisha neza, bagasaba ko abo barimu n’ababyeyi baterera iyo bakwiriye gukeburwa.

Ibi babitangaje ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 mu nama yaguye y’uburezi yahurije hamwe ubuyobozi bw’Akarere, abashinzwe uburezi mu mirenge, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bose.

Muri iyi nama hasomwe bimwe mu bigo by’amashuri byatsinzwe mu bizamini bya Leta n’ibindi bimaze iminsi bititwara neza, abayobozi b’ibi bigo by’amashuri baragawa.

Mu cyiciro rusange hagaragajwe ko ibigo biri inyuma mu mitsindishirize harimo GS Muzizi, GS Rwimishinya, GS Selesi na GS Rushenyi. Ni mu gihe mu mashuri abanza ibigo byabaye ibya nyuma harimo EP Rweza, EP Shyogo, EP Ruramira na EP Nkamba.

Minani Aloys usanzwe ari umuyobozi wungirije ku ishuri rya Don Bosco Kabarondo, yavuze ko iyo umwarimu asibye bigira ingaruka ku myigire y’abana, asaba ubuyobozi gushyiraho uburyo buhamye bwatuma abarimu basibye babiryozwa.

Ati “Akazi k’uburezi ni nk’umurwayi na muganga, iyo umwarimu atabonetse ku ishuri kandi umunyeshuri yitabiriye, ya masaha agapfa ubusa ibyo yari kwigisha ntabikore kandi iminsi izigishwa izwi, iyo agarutse bimwe yari kwigisha agenda abica hejuru ntabyinjiremo neza ngo umunyeshuri abone bwa burezi bufite ireme.’’

Umuyobozi wa GS Bugambira, Pascal Kanamugire, we yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiriye gushyiraho uburyo butuma buri mwarimu bamenya igihe yagereye mu kazi n’igihe yatahiye kugira ngo bibafashe gukurikirana abasiba nta mpamvu.

Kayiranga David uyobora SOS Kayonza, we yavuze ko iby’abarimu basiba bikwiriye kuryozwa abamuyobora n’abashinzwe uburezi batamubaza inshingano ze.

Ati “Iyo umwana aje ku ishuri agasanga mwarimu adahari ejo arasiba n’iyo aje hari ubwo aza nta makayi azanye. Igikwiriye gukorwa ni uko inzego za Leta, abashinzwe ubugenzuzi bw’imyigire, ababyeyi bose bakwiriye kureba ko abana bize neza kandi buri munsi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iyo bareba ubwitabire ku mashuri bareba ubw’abana n’ubw’abarimu.

Yavuze ko bumvikanye n’abayobozi b’amashuri gushyiraho ubugenzuzi buhoraho buzatuma buri wese akora akazi ke neza.

Ati “Twasabye ubuyobozi gushyiraho imbaraga zigenzura ubwitabire bw’abanyeshuri ariko noneho n’ubwitabire bw’abarimu kongeraho no gutegura neza. Umwarimu iyo yabuze bigira ingaruka ku munyeshuri ubu rero twabishyizemo imbaraga, tunumvikana gushyiraho ubugenzuzi buhoraho.’’

Akarere ka Kayonza gafite ibigo by’amashuri 177, ibigo bya Leta ni 114 naho ibigo byigenga bikaba 63.

Abarimu basiba akazi muri Kayonza bagiye gukanirwa urubakwiye

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *