Turahirwa Moses agiye kujyanwa mu igororero rya Mageragere
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Mageragere akazajya aburana afunzwe.
Ku itariki 9 Gicurasi 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza, Ubushinjacyaha buregamo Turahirwa Moses aho akurikiranyweho icyaha cyo kubika, kwikorera no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.
Urukiko rwasesenguye impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zirimo ibipimo byafashwe na RFI, inyandiko yasinyweho na Moses yemera ko anywa urumogi, kuba yarakuye urumogi muri Kenya bishimangira ko atunda urumogi kandi ko nta kigero gishingirwaho.
Impamvu zatanzwe na Moses Turahirwa zateshejwe agaciro dore ko nta byangombwa byo Kwa muganga byerekana ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije.
Urukiko rwasobanuye ko igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha kirengeje imyaka ibiri, bityo rwasanze agomba kujya mu igororero akazajya akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Urukiko rwasobanuye ko Turahirwa Moses afite iminsi itanu yo kujurirria icyemezo.
Turahirwa Moses agiye kujyanwa mu igororero rya Mageragere