U Rwanda na Uganda byiyemeje guhana amaboko mu bya gisirikare
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yakiriye mugenzi we w’u Rwanda General Mubarakh Muganga, mu ruzinduko rugaragaza urwego rwo hejuru rw’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi
Gen Muganga ari mu rugendo rw’akazi muri Uganda, hashingiwe ku butumire yahawe na Gen Muhoozi. Ku wa 10 Gicurasi 2025, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka (Senior Command and Staff College – Jinja), aho yahaye isomo abanyeshuri ku nsanganyamatsiko yibanda ku kwigira kwa Afurika.
Mu nyigisho ze, Gen Muganga yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabyo yatanze urugero ku Rwanda agaragaza uko ubufatanye bw’imbere mu gihugu n’ubwo ku rwego rw’akarere bwagize uruhare mu iterambere n’umutekano. yashimangiye ko igihe Afurika yashyira imbere ubumwe n’ubufatanye yakwihaza mu by’umutekano, ubukungu, n’ubuyobozi bwiza.
Mu ijoro ryo ku wa 10 Gicurasi Gen Muganga yakiriwe ku meza na Gen Muhoozi muri Lake Victoria Serena Hotel i Kampala. Muri iki kiganiro baganiriye ku ngingo zitandukanye zerekeye ubufatanye bw’ingabo, umutekano w’akarere ndetse n’icyerekezo cy’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda.
Impande zombi zashimangiye ko RDF na UPDF zizakomeza guharanira amahoro n’umutekano birambye binyuze mu bufatanye bwa kivandimwe. Gen Muganga yashimiye uburyo yakiriwe muri Uganda yibutsa ko ari igihugu gifite agaciro gakomeye kuri we kuko ari ho yatangiriye amasomo y’ibanze ya gisirikare mu kigo cya Singo Training School.
Yagize ati: “Uganda ni igihugu cya kabiri kuri njye. Ni ho naherewe ubumenyi bw’ingenzi bwa gisirikare, nkaba nshimira cyane uko nakiriwe.”
Gen Muhoozi nawe yakomeje ashimira cyane CDS Gen Muganga yagize ati:
“Ndashimira General Muganga ku bwo gusubiza ubutumire bwanjye no gutanga isomo rikomeye ku banyeshuri ba Kimaka. Umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya UPDF na RDF urakarama! Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”
Uyu mubano ushingiye ku bufatanye mu mahugurwa, ubujyanama n’imikoranire ya gisirikare, ukomeje kurushaho gukomera nyuma y’uko mu minsi ishize Gen Muhoozi na we yari yasuye u Rwanda. Icyo gihe, muri Werurwe 2025, yigishije ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, aho yibukije uruhare rw’ingabo mu kubungabunga ubumwe n’umutekano w’Abanyafurika.
U Rwanda na Uganda byiyemeje byiyemeje guhana amaboko mu bya gisirikare