U Rwanda si akarima bakinifamo uko bishakiye: Amb.Nduhungirehe asubiza amahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igitutu cy’amahanga ndetse n’ibihano bifatirwa u Rwanda bitazigera bibuza igihugu guharanira umutekano wacyo n’ubusugire bw’abenegihugu. yabigarutseho nyuma y’aho ibihugu bimwe by’u Burayi n’Amerika byafatiye u Rwanda ibihano bishingiye ku birego byo gushyigikira umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko amahanga yamaze gusobanukirwa ko gufatira u Rwanda ibihano bidatanga umuti w’ibibazo biri mu karere, by’umwihariko intambara yo muri RDC. Yagize ati:

“bafashe ibyo bihano kandi twababwiye ko uwo murongo atari wo mwiza. kuza ugafatira u rwanda ibihano nk’aho ari rwo kibazo, ukumva ko aribwo uzakemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa congo ni ukwibeshya. ibyo byarakozwe no muri 2012 na 2013 ariko ikibazo nticyakemutse.”

Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rwasabwaga nk’ingingo zo gukuraho ibihano harimo gukura ingabo muri Congo no guhagarika ubufasha u Rwanda ruha M23, Nduhungirehe avuga ko bidashoboka mu gihe bigaragara ko ibyo u Rwanda barushinja bidahuye n’ukuri.

Ati “Ntabwo guhana u Rwanda bishobora kugira ingaruka ku Rwanda, kuko twe dufite icyo turengera, turarengera igihugu cyacu, abaturage kandi turashaka amahoro mu karere, amahoro azagarurwa ari uko habaye ibiganiro nk’ibi turimo, ntabwo azagarurwa n’ibihano, twe ntabwo tugendera ku bihano by’amahanga.”

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu byafashe indi nzira irimo gukorana na Afurika mu gushaka ibisubizo birambye. by’umwihariko, yavuze ko Qatar, Amerika, n’ibindi bihugu bya Afurika byanze kwinjira mu murongo wo gufatira u Rwanda ibihano, ahubwo bikifuza gukorana mu nzira z’ibiganiro.

Yongeyeho ko ibihugu byari byasabye ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga z’imari nk’u Bubiligi, Canada n’ibindi bikorana n’imiryango nka Banki y’Isi na FMI, bigomba gusubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo umubano ugaruke mu buryo bwiza.

Nduhungirehe yakomeje yemeza ko kugezubu nta biganiro bihari hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, Ati: “Umubano ntuzasubukurwa ku gahato. ugomba gushingira ku kubahana no kumva ko akarere gafite uburenganzira bwo kwikemurira ibibazo.”

Yasoje yemeza ko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo azagerwaho binyuze mu biganiro, atari mu bihano.

U Rwanda si akarima bakinifamo uko bishakiye: Amb.Nduhungirehe asubiza amahanga

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *