Musanze: Umusore yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 4

Musanze: Umusore yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore w’imyaka irenga 20 wo mu Murenge wa Muhoza mu Kerere ka Musanze,yaguwe gitumo arimo gusambanyiriza umwana w’imyaka ine mu murima w’itabi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2025.

Abatangabuhamya bavuga ko ababyeyi b’uyu mwana bamubuze saa tatu z’ijoro maze batangira kumusakisha.

Bivugwa ko muri ayo masaha y’ijoro hair umugabo wanyuze much murima w’itabi asanga uwo musore arimo gusambanyirizamo uwo mwana w’umukobwa w’imwaka ine.

Aba baturage bo muri aka gace bavuga, ko basanze uyu mwana yakomeretse cyane ari kuva amaraso mu gitsina.

Polisi y’Inta yo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi ndetse uwo mwana yahise ajyanwa Kwa muganga kugira ngo avurwe.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *