U Rwanda mu nzira zo gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umwaka wa 2025, uzasiga u Rwanda rwungutse imashini igezweho ikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi ka PET (Positron Emission Tomography).
Ni imashini ifasha umurwayi ufite indwara itagaragariye mu mashini zisanzwe, aho bamutera utunyabutabire duke dukomoka ku ngufu za nucléaire, hanyuma bakamunyuza mu cyuma cyabugenewe.
Utwo tunyabutabire tujya ahari ya ndwara itaragaragara, tugafasha mu kuyitahura. Bikora ku ndwara nk’iz’umutima, kanseri, iz’ubwonko, imyakura n’izindi.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira u Rwanda rufite iyo mashini.
Ati “Ndababwira ko na PET Scan cyagikoresho kitaragera mu Rwanda, gahunda yo kugira ngo kiboneke nayo irakomeje, twizeye ko uyu mwaka uzajya kurangira nayo yarahageze. Kuko ibisabwa byose twari twarabikoze.”
Yavuze ko mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi hatanzwe ibikoresho bigezweho mu mavuriro atandukanye birimo nka CT Scan, MRI n’ibindi.
Ati “Muri Kigali hari CT Scan nshya zamaze kuhagera haba mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, CHUK, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, CHUB naho hari ifite ubushobozi bunini ndumva yaratangiye gushyirwamo no gukoreshwa. MRI nazo zirateganyijwe ku buryo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri MRI eshatu zizaba zabonetse.”
Yagaragaje kandi ko hari izindi zifite ubushobozi bwisumbuyeho zigiye gushyirwa mu bitaro nka Kabgayi, Kibungo na Kibuye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abaturage boherezwa kwivuriza i Kigali ugabanuka.
Yemeje ko na PET ziri mu nzira kandi hari icyizere ko umwaka wa 2025 uzarangira izo mashini zatangiye kugezwa mu Rwanda.
Ubuvuzi bwifashisha ingufu za Nucléaire ni igice cy’ubuvuzi kibarizwa mu ishami rijyanye n’ibikoresho bireba mu mubiri w’umuntu, ariko ugasanga ahenshi kitahaba kuko imashini zacyo ziba zihenze.
Mu buvuzi bwifashisha izo ngufu, haba imashini ebyiri zifashishwa zirimo izwi nka ‘Single Photon Emission Computed Tomography (SPECT) n’indi izwi nka ‘Positron Emission Tomography: PET. PET ni yo u Rwanda rugiye kugura.
Iyo umurwayi agiye kubagwa hifashishijwe iyo mashini, cyangwa agiye guhabwa ubundi buvuzi, umuganga aba abona icyo avura, bitandukanye n’uko wasatura umuntu ugiye gushaka indwara utazi ingano y’igice irimo.
Ni ubuvuzi bwifashishwa mu kwita ku bice bikomeye nko kuvura kanseri yo mu bwonko, imwe ushobora kwibeshya gato ugahungabanya ubwonko bwose.
Ubu u Rwanda rufite imashini nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT scan, Endoscopic Ultrasound’, Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go. Top n’izindi zitari zihari mu myaka ishize.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026, yagenewe 16.500.000.000 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.
Muri rusange, MINISANTE n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 333,5 Frw avuye kuri miliyari 330,2 Frw yariho muri 2024/2025.