Nyanza: Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umwana we akanamuca umutwe

Nyanza: Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umwana we akanamuca umutwe

Polisi yo mu Ntara y’amajyepfo yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka 11 umurambo we akawuca umutwe akanawutwika.

Uyu mugabo yafatiwe mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza tariki 9 Gicurasi 2025.

Bivugwa ko ku tariki 5 Gicurasi 2025, uyu mwana witwa Gisubizo, yavuye ku Kigo cya GS Hanika yigagaho ajya kureba se mu Mujyi wa Nyanza aho asanzwe yogoshera kugira ngo amwogoshe.

Uyu mugabo si uko yabigenje ahubwo yahise afata uwo mwana we ajya kumwicira mu Kerere ka Huye  arangije umurambo awuca umutwe arawutwika.

Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko uyu mugabo yahise atangira gushakishwa ku buryo yaje gufatirwa mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana tariki 9 Gicurasi 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu mugabo akurikiranywe icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 11 aboneraho gusaba abaturage kwirinda ibyaha byose birimo no kuvutsa abandi ubuzima kubera ko ubigerageje bitamugwa amahoro.

Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umwana we akanamuca umutwe

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *