Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba yongeye gukora ubukwe (AMAFOTO)

Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba yongeye gukora ubukwe (AMAFOTO)

Judith Niyonizera wigeze kuba umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yongeye gukora ubukwe n’umugabo we witwa King Dust bamaranye igihe babana ndetse kuri ubu banafitanye umwana.

Ni amakuru uyu mugore yasangije abamukurikira yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ko uko byagenda kose Imana igukorera ibyo wifuza nubwo bitaba mu gihe wowe ubishakira, ariko igihe kiragera bikaba.

Mu magambo ye aherekeje amafoto yabo bakora ubukwe, agaragaza  yishimiye cyane iyi ntabwe idasanzwe aba bombi bateye, yagize ‘Iyo igutindije iragutegera’.

Amakuru ahari avuga ko ubukwe bwaba bombi bwaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, mu gihugu cya Canada ari naho aba bombi batuye magingo aya.

Judith Niyonizera yakundanye na King Dust kuva mu mwaka wa 2021, ubwo uyu mugore yari amaze gutandukana n’umuhanzi Safi Madiba bari bari bamaze igihe nabo babana nk’umugore n’umugabo. Kuva icyo gihe uyu mudamu yatangiye kuvugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *