Gabon: Ali Bongo wahoze ari Perezida yimukiye muri Angola

Gabon: Ali Bongo wahoze ari Perezida yimukiye muri Angola

Ali Bongo, wahoze ari Perezida wa Gabon, n’umuryango we bamaze kuva mu gihugu nyuma y’amezi 19 bafungiwe mu rugo rwabo i Libreville, mu murwa mukuru w’igihugu.

Nyuma y’ihirikwa k’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare cyari kiyobowe na Jenerali Brice Clotaire Oligui Nguema muri Kanama 2023, Bongo n’umuryango we bari barafunzwe. Gusa nyuma y’iminsi itanu umugore we Sylvia n’umuhungu wabo Noureddin barekuwe bakagaruka mu rugo bategereje urubanza ku byaha byo kunyereza umutungo, Bongo n’umuryango we bahise bimukira muri Angola.

Kuva ku ngoma ya se kugeza kuri we, umuryango wa Bongo wari umaze imyaka irenga 50 uyobora Gabon mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi.

Kwimukira muri Angola kuyu muryango byaturutse ku masezerano ari hagati ya Perezida wa Angola João Lourenço na Perezida mushya wa Gabon Oligui Nguema, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola binyuze kuri Facebook.

Perezida Lourenço yageze i Libreville ku wa Mbere agamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi, wari warakonje nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo. Lourenço kandi nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yari asanzwe asaba ko Bongo n’umuryango we barekurwa.

Abanyamategeko ba b’umugore wa Ali Bongo, Sylvia, n’umuhungu wabo Noureddin bagezi gutangaza ko bafite impungenge ku buzima bwabo ubwo bari bafunze.

Gabon: Ali Bongo wahoze ari Perezida yimukiye muri Angola

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *