Mu Rwanda hagiye kumurikirwa ibikoresho bya gisirikare bidasanzwe

Mu Rwanda hagiye kumurikirwa ibikoresho bya gisirikare bidasanzwe

Mu Rwanda hagiye kumurikirwa ibikoresho bya gisirikare bigezweho n’ikoranabuhanga ryakozwe n’ibigo bitandukanye hagamijwe ubwirinzi n’umutekano.

Bizakorerwa mu nama izabera i Kigali yiga ku guteza imbere umutekano, izwi nka International Security Conference on Africa: ISCA, izitabirwa n’abo mu bihugu birenga 60.

Izaba ku wa 19 no ku wa 20 Gicurasi 2025. Izitabirwa n’abahanga mu bijyanye no gucunga umutekano, abayobozi mu bihugu na za guverinoma, abafata ibyemezo, imiryango itegamiye kuri leta, abakuru b’ingabo, aba polisi, abashakashatsi n’andi bo mu nzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko iyo nama izagira uruhare rukomeye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umutekano.

Ati “Uretse ibiganiro hazakorwa n’imurikabikorwa ry’ibikoresho bigezweho n’udushya biri gukorwa n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no ku Isi, biri guteza imbere umutekano.”

Ni ibikoresho bya gisirikare bitandukanye, nka drones n’imodoka zikoreshwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

Abazitabira baziga no ku bibazo bitandukanye birimo iterabwoba, ibitero byo ku ikoranabuhanga, ibyaha nyambukiranyamipaka n’ibindi.

Hazaganirwa kandi ku hazaza h’ubutumwa bw’amahoro muri Afurika, bwaba ubwa Loni, ubwa Afurika Yunze Ubumwe, ubutegurwa hagati y’ibihugu, herebwa uko bwanozwa, haganirwe no ku itangazamakuru ku bijyanye n’uko rigaragaza isura ya Afurika.

Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi ati “Iyo itangazamakuru n’izindi mbuga zigaragaza Afurika uko itari, ntabwo biduha umwanya dukwiye nka Afurika ku ruhando mpuzamahanga, n’ibibazo byacu bivugwa uko bitari.”

Hazarebwa kandi ku gukomeza kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa bijyanye no kubungabunga umutekano, kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga no kwita ku bibazo rizana mu Isi.

Abajijwe ku hazaza h’ubutumwa bw’amahoro muri Afurika, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi yavuze ko Isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko byize amasomo menshi mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bwaba ubwabereye mu Rwanda n’ubwo rugiramo uruhare.

Ati “Ibyo byose tubikuramo amasomo adufasha gukora ubutumwa bw’amahoro neza. Na Loni hari amavugurura itekereza ndetse ibiganiro nk’ibi tubona ko byatanga umusanzu muri ibyo bitekerezo.”

Avuze ibi mu gihe mu myaka ishize imishinga ya Afurika ijyanye no kwita ku mutekano wayo yahuye n’ibizazane byinshi, icyakora, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangiye gukora amavugurura ajyanye no kubungabunga umutekano w’ibihugu binyamuryango.

Ikigega cya AU gitera imishinga igamije kugarura amahoro cyaravuguruwe ndetse hatangwa hafi miliyoni 400$ yagenewe ibikorwa byo kugarura amahoro. Ibyo byatumye Akanama ka Loni na ko kemeza ko kazajya gatera inkunga ya 75% y’ibikorwa bya AU bigamije kugarura amahoro.

Kugeza ubu ibihugu nk’u Rwanda, Ghana, Maroc, Ethiopia na Tanzania biri mu biyoboye mu kugira abantu benshi bajya mu butumwa bw’amahoro ku Isi.

Ubushobozi bwa Afurika buzakomeza gutera imbere kuko nko mu 2050 umuntu umwe muri bane bari mu kigero cyo gukora ku Isi azaba ari Umunyafurika.

Bijyana n’uko 30% by’amabuye y’agaciro ari mu Isi aboneka muri Afurika, ibigaragaza uburyo mu minsi iri imbere Afurika izaba ihagaze neza mu kwikemurira ibibazo hatibagiwe n’ibijyanye n’umutekano.

Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi yagaragaje ko iyi nama iri muri uwo murongo, ndetse yemeza ko imyiteguro yagenze neza.

ISCA ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ugamije guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye Afurika, binyuze mu biganiro, ubufatanye bushingiye ku bikorwa.

Itegura inama iba buri mwaka, ihuza abo mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umutekano kugira ngo ziganire ku cyateza imbere urwo rwego.

Inama za ISCA zunganira izindi nama zabaye muri Afurika zigamije guteza imbere umutekano nk’ibera muri Ethiopia izwi nka ‘The Tana High-Level Forum’ yatangiye kuba mu 2012 n’izindi zirimo ibera muri Sénégal izwi nka ‘Dakar International Forum on Peace and Security in Africa’ yatangijwe mu 2013.

Igiye kubera mu Rwanda mu gihe rwashyize imbaraga mu mutekano cyane kuko nk’ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko umutekano n’ituze ry’abaturage byaje ku isonga mu byishimirwa n’abaturage n’amanota 93.82%.

Mu Rwanda hagiye kumurikirwa ibikoresho bya gisirikare bidasanzwe

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *