Rwanda: Abishyuza mu madolari bari gutegurirwa ibihano bikaze

Ni kenshi mu bice bitandukanye mu Rwanda, humvikana abavuga ko babangamiwe no kwishyuzwa serivisi zimwe mu madolari imbere mu gihugu.
Ibi ahanini bikunze kumvikana mu bice by’imijyi, aho uzanga bamwe bishyuzwa mu madolari ku mazu yo gukoreramo ndetse n’amwe yo guturamo. Abishyuzwa muri uburyo usanga kenshi babyinubira kuko bibasaba kuvunjisha amafaranga kugira ngo babashe kwishyura.
Uretse kuba bavuga ko ibi bibabangamiye kandi ni na bimwe mu bituma ifaranga ry’u Rwanda, rikomeza guta agaciro ugereranyije ku idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yagarukaga ku ishusho rusange y’igihugu mu bukungu ndetse n’uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ku isoko, yagaragaje ko abishyuza mu madolari imbere mu gihugu binyuranyije n’amategeko bari mu batuma ifaranga ry’u Rwanda, rikomeza guta agaciro.
Guverineri Soraya avuga ko ibi bidakwiye mu gihugu gifite amafaranga yacyo gikoresha kandi azwi, bityo rero uwo bizajya bigaragaraho azajya ahanwa kandi bikomeye.
Yakomeje avuga ko kandi ibi bihano biri gukazwa kugira ngo abakishyuza mu madolari imbere kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahashywe kuko bigira uruhare mu guta agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Abishyuza mu madolari bari gutegurirwa ibihano bikaze