Yolande Makolo yavuguruje leta ya Congo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zikomeje kwica Abanyekongo

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashatse kugereka ku Ngabo z’u Rwanda ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa Abanyekongo.
Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, yabwiye ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage ko u Rwanda ruhohotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO, kandi ko rutera Abanyekongo amabombe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ubutumwa bwa Kayikwamba bugamije kuyobya abantu, kandi ko Leta ya RDC idakwiye guhisha uburyo yananiwe kurinda Abanye-Congo bibasirwa n’ingabo zayo n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati “Ntabwo ari Abanyarwanda bari kwica muri Beni, Ituri, Kwamouth, Goma, Minembwe cyangwa Uvira. Ni imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, VDP Wazalendo, ndetse n’abafatanyabikorwa babo, FARDC/FDLR, bafashwa bakanahabwa amafaranga na Leta ya RDC.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko raporo y’ishami rya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC (OHCHR), zihamya ko imitwe yitwaje intwaro, FARDC na FDLR ari byo bifata ku ngufu abaturage.
Yolande yagaragaje ko ingabo za Congo ari zo zarashe abaturage bo mu Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Yanakomoje ku gitero cyagabwe mu mujyi wa Gisenyi tariki ya 27 Mutarama 2025, cyishe abaturage 16.
Yagize ati “Ntabwo ari amabombe y’u Rwanda. Igisirikare cya RDC gitera amabombe mu basivili kitarobanura, aharimo mu Rwanda. Ni nde uri kurasa muri Minembwe? Ni FARDC na VDP/Wazalendo biri kwibasira Abanyamulenge, Abanye-Congo yihakana.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yanavuze ku biganiro byatangiye bitaratanga umusaruro kuko Leta ya RDC yanze kubahiriza amasezerano yabisinyiyemo, ahubwo igahitamo gukomeza intambara, gukoresha imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abacancuro.
Ati: “Leta ya RDC yasinye amasezerano itigeze yubahiriza: Nairobi, Luanda, Addis Abeba… Inshuro zose, ni RDC yaciye intege umuhate w’amahoro, yanga ibiganiro, yubura imirwano, ikoresha imitwe yitwaje intwaro, ikoresha abacancuro umusubizo.”
Kayikwamba yubuye ibirego ku Rwanda mu gihe Amerika iri gufasha ibihugu byombi kugera ku masezerano y’amahoro, biteganyijwe ko ashobora gushyirwaho umukono muri Kamena 2025, i Washington D.C.
Yolande Makolo yanyomoje leta ya Congo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri kwica Abanyekongo