Muri Nyamasheke umukecuru warokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishwe n’utaramenyekana amutemaguje umupanga ku ijosi n’umusaya w’ibumoso.
Byabereye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyurangirinshuti ni umupfakazi wiciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokana n’abana be babiri. Uyu munsi umwe muri abo bana umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe mushiki we yashatse.
Ndinzumukiza Eric uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Shangi, yavuze ko amakuru yamenyekanye ubwo umuturanyi w’uwo mukecuru witwa Nsengumuremyi Phocas yatahaga avuye kureba umupira saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, ku Gasantere ka Kambere mu Kagari ka Shangi.
Ati: “Yanyuze ku rugo rwa nyakwigendera yumva ibintu bisakuza nk’abari gutera umugeri ku rugi rw’inzu akeka ko ari abajura bari kwiba uyu mukecuru, amanukirayo kureba, ahageze yumva umukecuru ahirita nk’uri kuruka.”
Yamuhamagaye umukecuru ntiyitaba, ahamagara umuturanyi w’uyu mukecuru witwa Emmanuel na mwisengeneza wa nyakwigendera witwa Damascène n’undi muturanyi wanyakwigendera witwa Espérance.
Uko yagendaga abahuruza agira ngo umukecuru yarembye kuko yari asanzwe afite uburwayi, umwicanyi yari akiri mu nzu batabizi.
Ndinzumukiza akomeza agira ati: “Umwicanyi abumvise yahise azimya itara ryo mu cyumba cy’uyu mukecuru anakinga urugi rwo mu gikari kuko umukecuru ashobora kuba yaramukingiraniye mu cyumba aryamamo, umwicanyi ari munsi y’igitanda ntabimenye, kuko ntaho bigaragara ko yakinguye yinjira.”
Muri uko guhuruza haje undi mugabo witwa Ntwarabugabo Jean na we ahuruye, Nsengumuremyi Phocas ababwira uburyo yabyumvise agakomangira umukecuru ntamwitabe cyangwa ngo amukingurire.
Ntwarabugabo yashatse guca urugi ngo binjire barebe, abari bahuruye baramubuza ngo ntiyaruca nta muyobozi uhari, bajya kureba Mutwarasibo witwa Mukankundiye Alphonsine ngo abemerere kuruca.
Bagiye kureba Mutwarasibo no kubyutsa abandi baturage basize abandi baturanyi ku irembo.
Mu kanya gato abari ku irembo bumva urugi rwo mu gikari rurakinguwe, bajya kureba mu bwiherero ko ari we ukinguye abandi bajya mu nzu.
Abagiye mu nzu barebye basanga agaramye imbere y’igitanda cye yapfuye azize imipanga ine yakubiswe mu musaya w’ibumoso yanatemwe ijosi.
Ndinzumukiza Eric ati: “Basanze uwo mupanga iruhande rwe, matora yo mu cyumba cy’abashyitsi n’imwe mu myenda ya nyakwigendera yabaga muri icyo cyumba cy’abashyitsi uwo mwicanyi yayijyanye; bikekwa ko yajijishaga ngo bagire ngo ni umujura, akaba agishakishwa.”
Avuga ko abantu batandatu bafashwe mu rwego rw’iperereza barimo Nsengumuremyi Phocas wahageze mbere n’abo batatu yatabaje, hakiyongeraho uwitwa Nsabimana wigeze kumwiba inka akabanza kuyihakana bakayisanga mu cyumba aryamamo, n’uwitwa Théophile bagiranaga ikibazo cy’uburengere.
Avuga ko nka Ibuka bakeka ko uwamwishe ari umugizi wa nabi wokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Ni ingangabitekerezo ya Jenoside no kwibasira abayirokotse bigaragara muri uyu Murenge kuko bibaye muri iyi minsi 100 yo kwibuka hari abandi 2 bagaragaje amagambo akomeretsa abarokotse, ikibazo cyabo kiri mu nkiko, n’abandi babiri RIB itaboneye ibimenyetso ikabarekura.”
Avuga ko hari impungenge z’umutekano w’abarokotse Jenoside muri uyu Murenge, ariko ko bizeye inzego z’umutekano ndetse ko n’ukekwawaho ubwo bwicanyi adatinda gufatwa akabiryozwa.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bashenguwe n’uburyo yishwe nabi kandi yari umunyamahoro wabanagabna buri wese neza.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Ati: “Ni byo yishwe. Amakuru nyayo y’uwamwishe turayahabwa n’iperereza. Turasaba abaturage gukomera ntibakuke imitima, kuko nubwo yishwe umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urarinzwe, uwabikoze akomeje gushakishwa.”
Nyakwigendera asize abana 2 n’abuzukuru 2, umubiri we ukaba wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe n’iperereza rikomeje.