Gatsata: Birukanwe ku ishuri kubera umusatsi bibera inzererezi
Bamwe mu bana biga mu Kigo cya GS Agataramo ,giherereye mu Murenge wa Gatsata,Akarere ka Gatsata, bahindutse inzererezi nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri ryabo bubirukaniye kubera ko batogoshe n’amashati ashaje.
Aba bana biganjemo abiga mu wa Kabiri w’amashuri abanza muri iki Kigo,ubu basigaye birirwa mu mihanda itandukanye yo mu Murenge wa Gatsata.
Bamwe muri bo bafite imyaka umunani y’amavuko, bavuga ko birukanwe ku ishuri kubera umusatsi n’amashati ashaje kandi iwabo batari babona amafaranga yo kubogoshesha.
Berwa izina ryahinduwe w’imyaka umunani yagize ati “Niga mu wa Kabiri,banyirukanye kubera umusatsi kandi mama ahora ambwira ngo nta mafaranga yifitiye njyendeka kumutesha umutwe ngo njye mpita ntaha kandi mu rugo nta muntu uba uhari.”
Yongeyeho ko mugitondo nyina yambwiye ngo nibamwirukana ku ishuri ahite ajya gusyaga (gushakisha inyumu) kugira ngo abone amafaranga yo kwiyogoshesha.
Ati “Mama yarambwiye ngo maze gukura nibajya banyirukana njye mpita njya gusyaga kugira ngo niyishyurire ngo nawe aba ari muri byinshi.”
Undi mwana w’imyaka Icyenda, we avuga ko yirukaniwe kubera ko ishati ye ishaje.
Ati “Bambwiye ngo ntahe sinzagaruke nambaye iyi shati ishaje yanacitse.”
Bavuga ko bamaze icyumweru birirwa mu muhanda kubera ko bavuze amafaranga 500 yo kujya kwiyogoshesha n’andi yo kugura amashati mashya.

Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri GS, Agataramo, giherereye Jean Claude Uwiringiyimana,nawe yemeje ko hari abana birukanwe kubera umusatsi urengeje urugero.
Ati “Nibyo hari abana birukanwe barimo abo mu wa Kabiri kuko hashize igihe tubibabwira kandi murabizi kubacishamo umukasi nabyo byabaye ibibazo iyo tubikoze ikindi kandi nawe urabona ko banavuye muri weekend ku buryo bari kuza biyogoshesheje.”
Yongeyeho ko nta mwana birukaniye imyenda ishaje cyane ko n’amashati y’ishuri bigamo atari yabona.