Muri Nyabihu abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

Abashumba bo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, batemanye umwe bimuviramo kuhasiga ubuzima abandi batanu batabwa muri yombi.
bi byabaye mu gitondo cyo ku tariki 19 Gicurasi 2025.
Bivugwako umushumba witwa Salathiel Gakuru yakorewe urugomo bagenzi be bamukorewe urugomo baramutema aza gupfa ubwo yagezwaga Kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gakuru bahise bata muri yombi abashumba batanu.
Yongeyeho ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bukoresha inama busaba abaturage kwirinda urugomo no kwitabira imirimo kuko nta cyiza cyarwo.
Aba bantu uko ari batanu ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karago mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku Bitaro kugura ngo usuzumwe.