Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato

Augustin Matata Ponyo wagize imyanya mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo nsimburagifungo y’agahato.

Ni igihano gikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri DRC, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, kinateganya ko azamara imyaka itanu atemerewe kugira uburenganzira mu bya polituki no kwidegembya uko yishakiye.

Urukiko Rukuru rwo rwahise kandi rutegeka ko atabwa muri yombi byihuse kandi hagafatirwa imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa kugira ngo hazaboneke ubwishyu bw’amafaranga aregwa kunyereza.

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC hagati ya 2012 na 2016 ndetse akaba ari n’Umudepite ku rwego rw’Igihugu, ashinjwa kunyereza miliyoni 156,8 USD yagombaga gushyirwa mu kigega kigamije iterambere ry’icyanya cy’ubuhinzi cya Bukanga-Lonzo, mu Burasirazuba bwa Kinshasa, ndetse na miliyoni 89 USD aregwa kunyereza akoranye n’Umunya-Afurika y’Epfo, Globler.

Ni mu gihe bagenzi be baregwa hamwe, ari bo Deogratias Mutombo na Christo Grobler, bo bakatiwe imyaka itanu yo gukora na bo iyo mirimo y’agahato, ndetse no kwamburwa uburenganzira, mu gihe uyu Munya-Afurika y’Epfo we azanirukanwa burundu ku butaka bwa Congo Kinshasa.

Nyuma yo gusoma iki cyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, abaregwa bose, nta n’umwe wari uri mu Rukiko rwasomewemo iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri.

Urukiko ruvuga ko abaregwa bigwijeho imitungo irimo iyimukanwa n’itimukanwa bayikuye mu mari ya Leta banyereje, ndetse rutegeka ko yose ihita ifatirwa kugira ngo izatezwe cyamunara haboneke ubwishyu bw’amafaranga banyereje.

Uru rubanza rwateje impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, byumwihariko ahagarutswe ku budahangarwa bugombwa Depite Matata Ponyo.

Vital Kamerhe,Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo,  yavuze ko ibi bihabanye n’Itegeko Nshinga, aho yavuze ko Matata Ponyo atari akwiye gucirwa urubanza atabanje kwamburwa ubudahangarwa.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *