Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwasesenguye rusanga hari impamvu zikomeye zituma Habiyambere Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ku itariki 13 Gicurasi 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Habiyambere Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunzwe.
Habiyambere Zacharie akurikiranyweho ibyaha bitatu;ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkenke uwo bashyingiranywe.
Nubwo Annette Murava yandikiye urukiko amusabira imbabazi, ntabwo Bishop Gafaranga yemeye ibyaha ngo atakambire urukiko ahubwo yavuze ko yakoze amakosa.
Bishop Gafaranga yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo