Nyamasheke: Biyubakiye inzu y’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi

Nyamasheke: Biyubakiye inzu y’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi

Abaturage barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, biyubakiye inzu ndangamateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu gufasha abato kuyamenya no kuyasobanukirwa.

Iyi nzu yubatswe mu yahoze ari Segiteri Gabiro (Ubu ni mu Kagari ka Mata mu Murenge wa Shangi), ahari icyobo cyajugunywemo imibiri y’abatutsi bazize jenoside mu 1994,cyari cyarahawe izina rya. Croix rouge.

Abaturage bo muri aka gace bavuga, ko iki cyobo bacyise croix rouge kubera ko interahamwe zashoreraga abatutsi zibabwira ko zigiye kubasabira ubutabazi muri croix rouge zabageza kuri icyo cyobo zikakibajugunyamo.

Umwe mu batanze ubuhamya yagaragaje, ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kuko no ku Kigo yigishagaho we na bagenzi be hari igihe bahasangaga impapuro zanditseho ko bazicwa n’itariki bazicirwaho.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Shangi, Ndinzukiza Eric,we yavuze ko iyahoze ari Komine Gabiro iy”inzu yubatswemo ifite amateka kuko ibitero byishe abatutsi ariho byahagurukiraga.

Sigeteri Gabiro yari ifite serire umunani ikaba yariciwemo abatutsi barenga 500 mu gihe abagera kuri 296 aribo bashyinguwe muri iki cyobo cyubatsweho inzu y’amateka.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *