Perezida Kagame yaganiriye n’abashoramari ku iterambere rya Basketball Nyafurika

Perezida Kagame yaganiriye n’abashoramari ku iterambere rya Basketball Nyafurika

 Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abashoramari batandukanye muri siporo Nyafurika by’umwihariko ku iterambere ry’irushanwa rya Basketball Africa League kuri uyu Mugabane.

Mu joro ryo ku tariki ya 24 Gicurasi 2025, nibwo iri tsinda ry’abantu 11 nibwo bahuye na Perezida Kagame. Bahuriye muri BK Arena, ahabereye imikino y’Umunsi wa Gatanu wa Basketball Africa League.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda buvuga ko “Perezida Kagame yahuye n’abashoramari ba NBA Africa, baganira ku iterambere ry’irushanwa [BAL] muri Afurika.”

Muri abo harimo Perezida wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Masai Ujiri, umaze gushora imari ikomeye muri siporo y’u Rwanda.

Uyu aherutse kuzuza inyubako ya Zaria Court, izajya ifasha abatuye Umujyi wa Kigali kwidagadura, ndetse no gukora siporo zidandukanye ziganjemo Basketball.

Uyu mugabo anafite umushinga wo kubaka ibibuga bya Basketball bigera ku 1000 muri Afurika binyuze muri gahunda ye y’iterambere rya Basketball muri Afurika ya Giants of Africa.

Mu bandi bakiriwe na Perezida Kagame ni rwiyemezamirimo w’Umunya-Sudani y’Epfo, Luol Deng, akaba ari umwe mu bateza imbere uyu mukino muri Afurika, dore ko yanakanyujijeho mu makipe akomeye muri NBA arimo Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers, Miami Heat, Los Angeles Lakers na Minnesota Timberwolves.

Hamwe n’abandi bose bari kumwe n’aba bagabo baherekejwe na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Mamadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi.

Umukino wa Basketball, ni umwe mu ihanzwe amaso mu iterambere n’ubukungu bwa Afurika.

Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, aherutse kugaragaza ko irushanwa rya BAL ryonyine ryinjije miliyoni 250$ mu myaka ine gusa, hakaba hari intego ko zagera kuri miliyari 4,5$ mu myaka 10.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi, harakinwa imikino y’umunsi wa nyuma w’Itsinda rya Nile Conference rya BAL. Al Ahly Tripoli yo muri Libya iraza gukina na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo, mu gihe APR yo mu Rwanda ihura na Nairobi City Thunder.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *