Mu bandi bakiriwe na Perezida Kagame ni rwiyemezamirimo w’Umunya-Sudani y’Epfo, Luol Deng, akaba ari umwe mu bateza imbere uyu mukino muri Afurika, dore ko yanakanyujijeho mu makipe akomeye muri NBA arimo Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers, Miami Heat, Los Angeles Lakers na Minnesota Timberwolves.
Hamwe n’abandi bose bari kumwe n’aba bagabo baherekejwe na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Mamadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi.
Umukino wa Basketball, ni umwe mu ihanzwe amaso mu iterambere n’ubukungu bwa Afurika.
Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, aherutse kugaragaza ko irushanwa rya BAL ryonyine ryinjije miliyoni 250$ mu myaka ine gusa, hakaba hari intego ko zagera kuri miliyari 4,5$ mu myaka 10.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi, harakinwa imikino y’umunsi wa nyuma w’Itsinda rya Nile Conference rya BAL. Al Ahly Tripoli yo muri Libya iraza gukina na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo, mu gihe APR yo mu Rwanda ihura na Nairobi City Thunder.