Rusizi: Imbangukiragutabara yarenze umuhanda ikomeretsa umwe

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka, igonga umunyegare arakomereka ubwo yihutaga igiye kureba umurwayi.
Impanuka yabereye mu Kagari ka Hangabashi mu Murenge wa Gitambi saa moya za mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.
Ababibonye bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi w’Imbangikiragutabara wari ugiye kuzana umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama yihutaga cyane.
Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo umuforomo wari ugiye kuzana uwo murwayi.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Yageze hano umushoferi yihuta cyane, agonga umuturage witwa Ingabire Jean Claude wari uri ku igare ajya mu mirimo ye.”
Yakomeje agira ati: “Imbangukiragutabara yahise yibirundura, ita umuhanda, amapine ajya hejuru, irangirika ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”
Umunyegare yako kanya yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James,nawe yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.
Ati: “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”
Yongeyeho ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.