Abayisilamu n’Abayisilamukazi bo mu Rwanda berekeje i Makah

Imbaga y’Abayisilamu bo mu Rwanda barimo abagabo n’abagore, kuri uyu wa mbere bahagurutse i Nyamirambo mu Kigo Ndangamuco cya Islam ahazwi nko ‘Kwa Kadafi’, berekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, baherekejwe ku buryo bunogeye ijisho na police yo mu muhanda y’u Rwanda berekeje i Makah muri Arabiya Sawudite, aho bagiye gukora Umutambagiro Mutagatifu wa Hijja.
Hijja ni imwe mu nkingi eshanu zigize idini ya Islam, akaba ari igikorwa gikomeye gihuza abayisilamu baturutse imihanda yose y’isi, kikabera mu Mujyi Mutagatifu wa Makah. Uyu mutambagiro ugamije kwegera Imana, gusaba imbabazi, gusukura umutima no kuzuza itegeko ry’imana.
Mu birori byo gusezera abakora uru rugendo, abantu benshi barimo inshuti, abavandimwe n’abagize imiryango bari bishimye cyane.
Umwe mu bayisilamu twaganiriye na we yagize ati “Ndumva nishimye cyane kuko ari inzozi zanjye zabaye impamo. Maze imyaka irenga icumi ntegura uru rugendo.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, wari waje kubasezeraho, yashimye uburyo urugendo rwateguwe neza, ashima by’umwihariko sosiyete y’indege ya Rwanda Air yatoranyijwe kubatwara. Yavuze ko iyi sosiyete izabatwara ikabageza Jeda mu murwa mukuru wa Saudi Arabia nta handi ihagaze.
Yakomeje abasaba kuzitwara neza nk’intumwa z’u Rwanda mu mahanga, kandi abasaba kuzirikana gusabira igihugu cyababyaye. Mufti kandi yasabye abayisilamu kujya biyandikisha hakiri kare mu myaka itaha, kugira ngo bitegure neza uru rugendo rutagatifu.
Abajyanye bazacumbikirwa muri hoteli ziteguye neza, ku buryo bazabasha gukora umutambagiro mutagatifu wa Hijja mu mutekano n’umutuzo!
Abayisilamu n’Abayisilamukazi bo mu Rwanda berekeje i Makah