Bebe Cool arasaba Perezida Museveni kumufasha kuri alubumu ye

Bebe Cool arasaba Perezida Museveni kumufasha kuri alubumu ye

Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool yatangaje ko amaze gukoresha amafaranga agera ku bihumbi 700 by’amadolari mu gukora kuri alubumu ye nshya yise ‘Break The Chains’, ndetse kandi ko akeneye andi agera kuri miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ayimenyekanishe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bebe Cool yasabye ubufasha bwa Leta, cyane cyane asaba Perezida Yoweri Museveni gushyigikira abahanzi ba Uganda, bashora amafaranga menshi mu buhanzi bwabo.

Yagize ati “Maze gukoresha $700,000 mu gukora alubumu yanjye nshya ‘Break The Chains’ kandi nkeneye $2,000,000 kugira ngo nyamamaza. Perezida Museveni akwiye kudushyigikira.”

Kugeza ubu, indirimbo ebyiri gusa zirimo ‘Circumference’ na ‘Motivation’, ni zo zimaze kujya hanze kuri iyi alubumu, ndetse zikaba zarabakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki.

Iyi alubumu byitezwe ko izashyira umuziki wa Uganda ku rundi rwego nk’uko binavugwa n’abanyabigwi nka Juliana Kanyomozi, wavuze ko yumvise itandukanye n’izindi yumvise.

Bebe Cool yemeza ko binyuze mu kwamamaza bihagije ndetse n’inkunga ya Leta mu muziki, byafasha umuziki w’iki gihugu kugera ku rwego mpuzamahanga.

Bebe Cool arasaba Perezida Museveni kumufasha kuri alubumu ye

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *