Gicumbi: Yategetse abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bimuviramo gupfa

Umwarimukazi wo mu Kerere ka Gicumbi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa.
Ibi byabereye mu Kigo cya GS Rumuri, giherereye mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke.
Umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko, ngo ni we wategetse abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 15 gukubita mugenzi wabo biza kumuviramo gupfa.
Inzego z’umutekano zirimo Police na RIB, ndetse n’igabo zahise zigera muri GS. Rumuri zihasanga ushizwe amasomo witwa Muhikuzo Samson avuga ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”
Yavuze ko abanyeshyuri bavuga ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Carine.
Bivugwa ko abo banyeshuri bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa mu muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.
Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko, ngo ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan.
Umurambo ntabikomere ufite bigaragara, bivugwa ko ngo ufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga bagenzi be.
Kugeza ubu uwo mwarimukazi n’ abanyeshuri bakekwaho urwo rugomo, bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Byumba mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba nyuma uzajyanwa Ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.