Perezida Museveni yasabye imbabazi abaturage bo mu Bwami bwa Buganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’umugore we Janet Museveni, basabye imbabazi abaturage by’umwihariko abo mu Bwami bwa Buganda, ku makosa yaba yarabayeho mu gihe cy’imyaka hafi 40 amaze k’ubutegetsi.
Ku Cyumweru gishize ubwo bari mu masengesho yari yateguwe n’umukobwa we, Perezida Museveni n’umugore we, Janet Museveni, bahagararanye imbere y’imbaga y’abaturage bo muri ubu bwami, basomye ubutumwa bari bateguye, bemera ko hari ibitaragenze neza mu gihe amaze k’ubutegetsi.
Baragize bati “Nk’abayobozi bakuru b’ishyaka, turemera amakosa yose yakozwe natwe ubwacu, n’intumwa zacu n’abakozi bacu.”
“Ni yo mpamvu duhagaze hano twinginga ndetse dusaba imbabazi ku burangare, kwirengagiza inshingano no kudashyira imbaraga mu kazi byabayeho muri Guverinoma.”
Bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuga ko ibyo gusaba imbabazi kwa Perezida Museveni n’umugore we, ari uburyo bwo gushakira amajwi muri aba baturage bo mu bwami bwa Buganda, mu matora ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026.
Perezida Museveni yatangiye kuyobora Uganda, kuva mu 1986, ubwo we n’ishyaka rye rya National Resistance Movement (NRM) bafataga ubutegetsi nyuma y’urugamba rw’amasasu.
Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni basabye imbabazi kubitaragenze neza mu myaka bamaze bayoboye igihugu