Rubavu: Umugabo yishwe n’umumotari amuteye ibyuma

Umugabo wo mu Murenge wa Rubavu, yiciwe mu Karere ka Rubavu ateraguwe ibyuma n’umumotari utaramenyekana.

Ibi byabereye mu Kabari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko inzego zibishinze zatangiye iperereza.

Ati “Yishwe atewe icyuma n’umumotari utaramenyekana. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze iki cyaha, kandi afatwe agezwe imbere y’ubutabera.”

Yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago.

Ati “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi tunasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gutuma ukekwaho icyaha afatwa.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwishora mu makimbirane no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.

Rubavu: Umugabo yishwe n’umumotari amuteye ibyuma

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *