U Rwanda rwaguye imikoranire n’ibihugu 12 ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere

U Rwanda rwaguye imikoranire n’ibihugu 12 ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere

Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame yabereye muri Village Urugwiro ku wa 26 Gicurasi 2025, yemeje ishyirwaho ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda n’ibihugu cumi na bibiri.

Ibyo bihugu ni  Eswatini, Guinée, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, Ubufaransa, Pologne, Oman, Suriname, na Canada. Ibi biteganyijweho kongerera u Rwanda ubushobozi mu buhahirane n’isi, guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Muri iyo nama kandi, Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki y’igihugu yo gusangira amakuru, igamije gushyiraho uburyo bufite umutekano kandi bwubahiriza amategeko mu gusangira amakuru hagati y’inzego za leta.

Inama yemeje kandi raporo z’igihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye yerekeye uburenganzira bwa muntu.

Byongeye, hemejwe Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’ubugenzuzi bw’abana b’inshuke bafite uburenganzira bwo kurerwa na Leta, n’amabwiriza ajyanye n’itangwa ry’uburenganzira bwo kurera abana b’Abanyarwanda n’abanyamahanga (intercountry adoption).

Inama yanakiriye amakuru ajyanye n’ibikorwa bikomeye biri imbere. Iserukiramuco ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 18 rizabera ku Mulindi, i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 27 Kamena 2025.

U Rwanda ruzakira kandi Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibipimo mpuzamahanga (ISO) izabera i Kigali kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *