Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana. Icyo gihe yavuze ko impamvu yo guhagarika iperereza ari uko nta bimenyetso simusiga yabonye, byatuma hatangwa ikirego.

Iri perereza ryari ryaratangiye mu 2008, riza gushyirwaho akadomo mu 2022 ariko mu 2024, PNAT, isaba Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ko uyu mugore w’imyaka 82, yaburanishwa ashinjwa kugira uruhare ku byaha by’umugambi wo gukora Jenoside.

Nyuma y’uko iki cyifuzo kidahawe agaciro, PNAT, yatanze ubujurire kuri uyu wa Mbere, bushobora gutuma urukiko rwongera gusuzuma neza dosiye ye.

Ubuhamya bw’abari baturanye na Kanziga, buvuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Kanziga we ubwe yatanze itegeko ku bari abarinzi b’umugabo we bari mu rugo, ryo kwica Abatutsi bari hafi aho.

Abacamanza bavuze ko nta hantu na hamwe hari imbwirwaruhame ya Kanziga ihembera urwango cyangwa se ihamagarira Jenoside, ndetse nta buhamya buhari bumushinja gukora lisiti z’Abatutsi bagomba kwicwa, ndetse ko ngo nta n’ikimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu icengezamatwara ryanyuraga kuri RTLM cyangwa se ngo abe yarayiteye inkunga.

Kanziga yari amaze imyaka myinshi akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa, kuva mu 2008.

Kanziga yari mu bagize Akazu, itsinda rigari ryarimo abantu ba hafi ya Habyarimana bagize uruhare mu guhembera no gutegeka ko Abatutsi bicwa. Ni ibirego yahakanye imyaka myinshi.

Yavuye mu Rwanda yerekeza i Burayi tariki ya 9 Mata 1994, ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, inshuti ikomeye ya Habyarimana wari umugabo we.

Uyu mugore kuva yagera mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye inshuro zitabarika ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku ruhare ashinjwa muri Jenoside cyangwa se ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwamuburanishiriza aho ari ariko ntabwo byigeze bikorwa.

Mu 2008, imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.

Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, PNAT yasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *