DRC: Abasirikare bo mutwe urinda Perezida Tshisekedi biyemeje kurwanya Kabila

DRC: Abasirikare bo mutwe urinda Perezida Tshisekedi biyemeje kurwanya Kabila

Ku wa 28 Gicurasi 2025, Umuyobozi wa GR (Garde Républicaine), Gen Maj Ephraïm Kabi Kiriza, yahuriye n’abasirikare bo muri uyu mutwe mu kigo cya gisirikare cya Colonel Tshatshi giherereye i Kinshasa, aho yagarutse ku magambo ya Joseph Kabila ndetse n’uruhare rwe mu bibazo igihugu cyanyuzemo.

Gen Maj Kabi yavuze ko Kabila yasize abasirikare mu bibazo bikomeye birimo ibirarane by’imishahara, ariko ngo ubwo Perezida Félix Tshisekedi yageraga ku butegetsi, ibyo bibazo byatangiye gukemurwa. Yavuze ko ibyo Kabila aherutse gutangariza abaturage ku itariki ya 23 Gicurasi, birimo ibinyoma, cyane cyane ku birebana n’imiyoborere y’igisirikare no kuvuga ko yayoboye intambara.

Gen Maj Kabi yagize ati “Yavuze ko yayoboye urugamba, ariko ni uruhe? Ntiyigeze aba hafi y’igisirikare mu bihe bikomeye. No muri Camp Tshatshi ntiyahigeze igihe yari ku butegetsi.”

Yanakomoje ku makuru avuga ko Kabila ari i Goma aho bivugwa ko ari mu biganiro n’abifuza kugira uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC. Gusa Gen Maj Kabi we yavuze ko ibyo biganiro ari urwitwazo, kuko ngo intego nyayo ya Kabila ari uguhungabanya ubutegetsi buriho, harimo no gushaka intwaro no gushuka abasirikare.

Yagize ati: “Ntituvanga politiki, ariko uzagerageza kwinjira mu mbago zacu, tuzamurwanya kinyamwuga. Tugomba kurinda igihugu n’umutekano wacyo. Uwugambanira igihugu agomba kumenya ko igihembo cyabyo ari urupfu.”

Gen Maj Kabi yagaragaje ko GR yiyemeje kurinda Perezida Tshisekedi kugeza arangije manda ye, ndetse yizeza ko nta musirikare n’umwe uzakurwamo.

“Ihame ryacu ni ukurinda Perezida. Twiteguye kumupfira, nk’uko twiteguye no gupfira igihugu cyacu. Tuzaharanira ko asoza manda ye uko byagenda kose.”

Yasoje asaba abasirikare gukomeza imyitozo no kuba maso, kugira ngo bazabashe guhangana n’icyahungabanya umutekano w’igihugu.

Abasirikare bo mutwe urinda Perezida Tshisekedi biyemeje kurwanya Kabila igihe yagerageza guhirika ubutegetsi 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *