Nyuma yo kutavuga rumwe na Trump, Elon Musk asezeye ku mirimo ya Leta

Umunyemari w’ikimenyabose Elon Musk yatangaje ko yasezeye ku nshingano yari afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarayoboye ikigo cyihariye cya DOGE (Department of Government Efficiency) cyashinzwe na Perezida Donald Trump mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta mu buryo budatanga umusaruro
Musk yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X aho yashimiye Perezida Trump ku cyizere yamugiriye anasobanura ko igihe cye nk’umukozi udasanzwe wa Leta (Special Government Employee) cyarangiye.
Ati: “Ndashimira Perezida Trump wampaye amahirwe yo kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu buryo budakwiye. Intego za DOGE zizakomeza no mu gihe kizaza,”
Iyi nkuru ije nyuma y’aho hakomeje kumvikana amakuru avuga ko Musk atari agifite ubushake bwo gukomeza izi nshingano kubera kutumvikana n’ubutegetsi bwa Trump cyane cyane ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta.
Musk aherutse kunenga bikomeye umushinga w’itegeko rya Trump wateganyaga kugabanya imisoro no kongera ingengo y’imari y’ingabo, abona ko bihabanye n’intego DOGE yashyiriweho.
Mu gihe gito Musk yamaze ayoboye DOGE, iki kigo gitangaza ko cyafashije Leta kuzigama miliyoni 140 z’Amadolari. Ibi byagezweho binyuze mu gusesa amasezerano atari ngombwa, kugabanya abakozi ba Leta basaga ibihumbi 200 no guhagarika inkunga zoherezwaga mu bihugu byo mu mahanga.
DOGE yashinzwe mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Trump nk’igikorwa cy’ingenzi cyo kuvugurura imikorere ya Leta, ariko cyagiye kivugwaho impaka cyane bitewe n’uburyo bwihuse bwakoreshejwe mu kugabanya abakozi no guhindura imiterere y’inzego za Leta.
Elon Musk kuva yatangira inshingano muri Leta yahuye n’igitutu mu bigo bye bwite cyane cyane muri Tesla aho mu mezi atatu ya mbere ya 2025 igurishwa ry’imodoka ryagabanutseho 13% ari na ko kugabanuka gukomeye mu mateka ya kompanyi ye.
Mu cyumweru gishize Musk yatangaje ko agiye kongera guha umwanya uhagije ibikorwa bye by’ubucuruzi cyane cyane Tesla na SpaceX, yitabira inama mpuzamahanga yiga k’ubukungu yabereye i Doha yatangaje ko mumyaka itanu iri imbere azashyira imbaraga muguhanga udushya mubigo ayoboye.
Ati: “Mu myaka itanu iri imbere nzibanda ku kuyobora Tesla no gukomeza guhanga udushya.”
Nubwo guverinoma ya Trump yashimangiye ko DOGE izakomeza ibikorwa byayo, gusezera kwa Musk bishobora kuba ikimenyetso cy’ihinduka ry’uburyo abaherwe n’abayobozi b’ubucuruzi bakorana na Leta.
Musk yavuze ko azagabanya inkunga yatangaga muri leta nyuma yo gutanga arenga miliyoni $300 mu matora ya 2024 ashyigikira Trump n’abandi ba repubulikani.