U Rwanda rwahaye abanya-Gaza Toni 20 z’ibiribwa

U Rwanda rwatanze toni 20 z’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ku baturage bo muri Gaza.
Ni ku nshuro ya Gatatu u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko ubwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya Kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024.
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w’abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.
Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti. Indi nshuro hatangwa toni 19 z’ibiribwa birimo ibigenewe abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.