U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa rikomeye muri Pologne

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ryitwa Coffee Europe Expo 2025, ryabereye ahitwa Ptak Warsaw Expo i Nadarzyn, muri Pologne, ruba igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika cyitabiriye iri murikagurisha kuva ryatangira imyaka icumi ishize.
Iri murikagurisha ryabaye kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Gicurasi 2025, ryahuje abayobozi n’abavumbuzi b’ibikorwa by’icyayi n’ikawa, ritanga urubuga rwo kumurika ibyagezweho mu buhinzi bw’ikawa, kuyitunganya, kuyotsa, kuyiteka no kuyicuruza.
Mu muhango wo gufungura iri murikagurisha ku mugaragaro, u Rwanda rwahawe icyubahiro nk’igihugu cyafatanyije n’iryo murikagurisha.
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri Pologne hamwe n’amasosiyete menshi yo mu rwego rw’abikorera. Uru ruhare rw’u Rwanda rugaragaza uburyo rukomeje kugira ijambo rikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ikawa.
Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, yavuze ko guhitamo u Rwanda nk’igihugu cyafatanyije n’iryo murikagurisha, n’ikimenyetso cy’uko abategura iryo murikagurisha bashima uruhare rw’u Rwanda mu nganda z’ikawa zikomeje gutera imbere.
Yagize ati “Ibi bigaragaza ko abategura iri murikagurisha baha agaciro u Rwanda, kandi turabashimira cyane.”
Yongeraho ati “Kwitabira kw’u Rwanda ni ikimenyetso simusiga cy’uko igihugu cyakiriye iri murikagurisha kibona ubufatanye bwacu nk’ingenzi kandi kibonamo igihugu cy’u Rwanda nk’igihangayikishijwe no gukorana n’abacuruzi.”
Tomasz Szypuła, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Ptak Warsaw Expo, yakiriye u Rwanda mu buryo bushimishije nk’igihugu cyafatanyije n’iryo murikagurisha, agaragaza ko hari imikoranire ikomeje gushimangirwa hagati ya Pologne n’u Rwanda ishingiye ku bumwe n’ubucuti.
Yagaragaje icyizere ko ubwo bufatanye buzazamura ubushobozi bw’u Rwanda ku isoko rya Pologne n’iry’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’u Burayi, ndetse bugateza imbere ubucuruzi bwa Pologne mu Rwanda.
U Rwanda ruzwiho ikawa nziza ya Arabica, ikorerwa mu misozi ifite ubutaka butunganye kandi butanga ibihe byiza byo kuyihinga. Igihugu gifite amashyirahamwe menshi y’abahinzi bishyize hamwe, bakora binyuze mu buryo burambye kandi bategura ikawa ifite uburyohe bwihariye.
Ikawa ni kimwe mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi mu byoherezwa mu mahanga. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, u Rwanda rwohereje hanze ikawa irenga toni 20,000, yinjiza $115.9 miliyoni (ni ukuvuga hafi miliyari 147 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ibi byariyongereyeho 53.39% ugereranyije n’amadolari $75.5 miliyoni yavuye kuri toni zirenga 15,000 zoherejwe mu mwaka wabanje, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga by’Ubuhinzi (NAEB).