Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro [AMAFOTO]
![Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro [AMAFOTO]](https://www.rotorovizeri.com/wp-content/uploads/2025/05/image_870x580_6839380587200.jpg)
Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.
Amakuru agera kuri Rotorovizeri avuga ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.
Abatangabuhamya bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda
Iyi nkongi imaze kwangiza igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ariko ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse nta n’umuntu yahitanye.
Ubwo Rotorovizeri yakoraga iyi nkuru ishami rya polisi rizimya inkongi ryari ritarahagera mu gihe umuriro ucyiri mwinshi.