Kigali: Ubusambanyi buravuza ubuhuha mu malodge akora mu ibanga

Kigali: Ubusambanyi buravuza ubuhuha mu malodge akora mu ibanga

Mu gihe bimenyerewe ko amacumbi (Lodge) atandukanye aba akorera ahantu hazwi yewe aba anariho ibirango biyaranga.

Muri iki gihe hari bamwe mu baturage bahinduye inzu zabo amacumbi (Lodge), ariko bakirinda gushyiraho ibirango mu rwego rwo kugira ngo bajye binjiza agatubutse cyane ko nta n’imisoro batanga.

Izi nzu zirimo guhindurwa macumbi (Lodge), ziba ari nziza cyane ariko ziba ziri mu gikari ku buryo ntawupfa kurabukwa ko ari icumbi.

Usanga icyumba gikodesha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 7.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko aya macumbi atagira ibirango aberamo ubusambanyi burengeje urugero ndetse hari n’abayasambanyirizamo abana bari munsi y’imyaka 18.

Bemeza ko hari na bamwe mu bashakanye bacana inyuma bakajya gusambanira muri izi lodge bitewe n’uko n’ubabonye binjiye mu bikari zirimo atarabukwa ko ari lodge bagiyemo

Uwitwa Karemera Rodriguez, ni umwe mubakora muri Lodge iherereye i Nyamirambo, nawe yemeza ko amacumbi aharawe ari adafite ibirango

Yagize ati ” Uzi abagore bubatse baza gusambanira muri aya malodge n’udusore duto? baza ntacyo bikanga kuko n’uwinjiye aha bagira ngo ni umuntu aje kwisurira mbese baza batikandagira.”

Yakomeje agira ati ” Hari igihe ugira gutya ukabona urugabo rw’urukire rwinjije imodoka nko mu minota 30 ukabona hahise hinjira akana gato bakikorera ibyabo ntawe bikanga kuko n’uwagiye abona binjira mu gikari lodge iba irimo agira ngo n’abantu b’inshuti zisanzwe zabo bisuriye.”

Byumvuhore Damascene avuga ko izi lodge ari zo abana bato b’abakobwa basigaye bangirizwamo.

Ati ” Umwana muto yinjiramo ntubimenye kuko uba ubona yinjiye mu gipangu cyiza ukagira ngo asuye nka bene wabo kuko nta kirango kiba kigaragaza ko urugo yinjiyemo harimo icumbi.”

Yongeyeho ko na ba nyir’aya macumbi (Lodge) bagira amanyanga cyane.

Ati “Ni ahantu winjira ukishyura gusa ntihagire aho bakwandi yewe ntibanakwake ibyangombwa niyo baba babona ko azanye akana gato icyo baba bagamije n’inyungu gusa.”

Aya macumbi adafite ibirango anakora rwihishwa, akomeje kwigongera nyuma y’uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *