Mu itangazo ryawo, GHF wagize uti: “Inkunga y’ibiribwa yatanzwe uko bisanzwe nta nkomyi. Turabizi ko hari ibihuha biri gukwirakwizwa bivuga ko abantu bapfuye cyangwa bakomerekejwe uyu munsi. Ibyo si ukuri, ni ibihimbano.”
Uwo muryango wagaragaje ko mu cyumweru gishize watanze amafunguro afite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 4.7, harimo ibihumbi 887 byatangiwe ku kigo cya Tel Sultan mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Wongeyeho kandi ko abashinzwe umutekano bigenga bakorana na GHF ntibigeze barasa, ndetse n’igisirikare cya Isiraheli cyemeza ko cyigeze kurasa amasasu yo kuburira, ariko nticyigeze cyemeza ko cyarashe mu baturage.
Icyakora, amashusho n’amafoto byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage b’impunzi bari gutwara imibiri y’abantu mu magare hafi y’ahabera itangwa ry’inkunga mu mujyi wa Rafah, ibintu byateje impaka ku byabaye koko.
Kugeza ubu nta makuru yemejwe ku buryo buhamye ku byabaye nyir’izina, ndetse impande zose zirakekwaho kugira uruhare cyangwa kubogama mu gutanga amakuru.