Abaturage 21 Bishwe, 175 Barakomereka mu muvundo w’Abashakaga Inkunga muri Gaza

Abaturage 21 Bishwe, 175 Barakomereka mu muvundo w’Abashakaga Inkunga muri Gaza

Gaza – Abaturage bagera kuri 21 bo muri Palestina bapfiriye mu muvundo w’abantu bajyaga gushaka inkunga y’ibiribwa mu gace ka Gaza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abandi 175 barakomereka, nk’uko bitangazwa n’ibitaro bya Croix-Rouge biherereye hafi y’aho byabereye.

Umunyamakuru wa Associated Press wari aho byabereye yatangaje ko yabonye abantu benshi bari kwitabwaho n’abaganga, ariko ntihatangajwe uwashinzwe kurasa cyangwa gutera imvururu zabaye aho.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru n’ibindi by’umutekano muke byagiye byibasira ibigo bitangirwamo inkunga, ahakunze kugaragara umuvundo n’akavuyo kenshi.

Abayobozi b’ubuzima muri Gaza bavuga ko mu minsi yashize, nibura abantu 6 bishwe naho abagera kuri 50 bagakomereka mu bindi bikorwa byabereye hafi y’ahabera itangwa ry’inkunga.

Ku rundi ruhande, umuryango Gaza Humanitarian Foundation (GHF) ushinzwe ibikorwa byo gutanga inkunga, wahakanye iby’ayo makuru uvuga ko ari “ibihuha by’imvaho bikwirakwizwa na Hamas.”

Mu itangazo ryawo, GHF wagize uti: “Inkunga y’ibiribwa yatanzwe uko bisanzwe nta nkomyi. Turabizi ko hari ibihuha biri gukwirakwizwa bivuga ko abantu bapfuye cyangwa bakomerekejwe uyu munsi. Ibyo si ukuri, ni ibihimbano.”

Uwo muryango wagaragaje ko mu cyumweru gishize watanze amafunguro afite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 4.7, harimo ibihumbi 887 byatangiwe ku kigo cya Tel Sultan mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Wongeyeho kandi ko abashinzwe umutekano bigenga bakorana na GHF ntibigeze barasa, ndetse n’igisirikare cya Isiraheli  cyemeza ko cyigeze kurasa amasasu yo kuburira, ariko nticyigeze cyemeza ko cyarashe mu baturage.

Icyakora, amashusho n’amafoto byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage b’impunzi bari gutwara imibiri y’abantu mu magare hafi y’ahabera itangwa ry’inkunga mu mujyi wa Rafah, ibintu byateje impaka ku byabaye koko.

Kugeza ubu nta makuru yemejwe ku buryo buhamye ku byabaye nyir’izina, ndetse impande zose zirakekwaho kugira uruhare cyangwa kubogama mu gutanga amakuru.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *