Ingabo z’u Rwanda Zashyikirije Abaturage b’i Macomia Isoko Rigezweho

Ingabo z’u Rwanda Zashyikirije Abaturage b’i Macomia Isoko Rigezweho

Ingabo z’u Rwanda (RSF) ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi, zashyikirije ku mugaragaro abaturage bo mu mujyi wa Macomia isoko rishya ryubatswe.

Mu muhango witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi bw’aho, abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique, abahagarariye abaturage ndetse n’abagize Ingabo z’u Rwanda, byagaragaye ko ari intambwe ikomeye mu gufasha kuzahura ubukungu n’iterambere ry’abaturage bagizweho ingaruka n’ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado.

Mu ijambo rye, Meya w’Akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bufasha bwabo bukomeje, kandi asaba abaturage kwita ku isoko rishya kugira ngo rizabagirire akamaro igihe kirekire.

Yagize ati: “Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Macomia, imibereho y’abaturage yarushijeho kuba myiza mu buryo butandukanye. Nk’abaturage, tuzakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu karere.”

Brig Gen Justus Majyambere, Umugaba w’Ingabo wa Task Force Brigade Group 4 wari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RSF Joint Task Force, yashimangiye ko isoko ryubatswe hagamijwe gutanga ahantu hizewe, hateguwe kandi ha kijyambere ho gukorera ubucuruzi ku bacuruzi n’abaturage. Yanibukije akamaro ko gusana ibikorwa remezo nk’imwe mu nzira z’igihe kirekire zo kugarura ituze n’iterambere rirambye.

“Iri soko si inyubako gusa; ni ikimenyetso cy’ubufatanye, ubufatanyabikorwa n’ubwihangane. Ingabo z’u Rwanda ziri muri uru rugamba ntizahagaze gusa ku kugarura amahoro, ahubwo zakomeje no gushyigikira imibereho ya buri munsi n’imibereho myiza y’abaturage, dukurikije umurongo watanzwe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,” Brig Gen Majyambere.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu gice cy’amajyepfo cy’intara ya Cabo Delgado muri Kamena 2024, zisimbuye ubutumwa bwa SADC/SAMIM, kandi zikomeje gukorana n’ingabo za Mozambique mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *