Kigali: Hari ba mucoma boza imishito yagenewe gukoreshwa rimwe

Kigali: Hari ba mucoma boza imishito yagenewe gukoreshwa rimwe

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe cyane n’abacuruzi cyangwa abotsa inyama bakoresheje imishito yagenewe gukoreshwa inshuro imwe ariko barangiza bakayoza bakongera bakayikoresha.

Bamwe mu bakunze kujya mu tubari dutandukanye two mu bice by’Umujyi wa Kigali cyane cyane duciriritse, bavuga ko iyi ngeso yo gukoresha imishito inshuro nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa inshuro imwe gusa ishobora gutuma hari abatari bake bandura indwara zituruka ku isuku nke.

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubikurikirana kugira ngo ababikora bajye babihanirwa.

Kamali Samuel, yagize ati “Hatagize igikorwa abantu bazandura ibidwara byinshi batazi kuko njye niboneye n’amaso mucoma ari koza imishito y’uduti two mu kabari akoreramo abantu bajugunye mbona yongeye ashyizeho izindi nyama arotsa.”

Yongeyeho ko kuva icyo gihe yahise arahira ko atazongera kurya brochette zo mu tubari.

Uwitwa Makini Didier, we avuga ko atumva impamvu imishito yozwa ikongera igakoresha Kandi ihendutse.

Ati “Mbona ari ugukunda amafaranga kuko sinumva ururyo ipaki yose yuzuye y’imishito igura amafaranga 300 cyangwa 400 ariko ugasanga abantu barayoza bakayikoresha inshuro zirenga n’ebyiri kugirango gusa bunguke.”

Yakomeje avuga ko hagakwiye kujya hakorwa ubugenzuzi abafatiwe muri ibi bikorwa bagahanwa kuko bishobora kwanduza benshi indwara.

Uretse imishito ikoreshwa inshuro nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa rimwe, abaturage bo mu bice bitandukanye banavuga ko hari n’abakora mu tubari boza udukombe twagenewe gukoreshwa rimwe bakongera bakaduheramo abakiriya ibyo kunywa.

Umugabo ukora muri kamwe mu kabari gaherereye mu Murenge wa Kimisagara, yabwiye umunyamakuru ko aboza udukombe twagenewe gukoreshwa rimwe bakongera kuduheramo abandi bantu babiterwa n’uko hasigaye hari abantu bajya kunywera mu tubari bagatahana ibirahuri bahawe.

Rotorovizeri, yagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kimisagara nka kamwe mu gace kagaragaramo iyi ngeso kugirango atubwire icyo bari gukora kuri iyi ngeso bibe byatuma icika ariko ntiyabasha kwitaba.

Hari ba mucoma boza imishito yagenewe gukoreshwa rimwe

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *