Kigali: Umwana w’imyaka 12 atunzwe no kwigurisha

Kigali: Umwana w’imyaka 12 atunzwe no kwigurisha

Mukankusi, ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 wibera mu mihanda yo mu Kerere ka Nyarugege mu Mujyi wa Kigali, wemeza ko atunzwe no kwigurisha.

Uyu mwana yemeza ko avuka mu Karere ka Kirehe ndetse yaje mu Mujyi wa Kigali ahunga inzara bitewe n’uko iwabo hari igihe bamaraga iminsi itatu batari barya.

Uyu mwana yemeza ko amaze amezi atatu mu Mujyi wa Kigali ndetse arara muri za ruhurura cyangwa munsi y’ibiraro.

Avuga ko yatakaje ubusugi afite imyaka 11 gusa ndetse kuva yagera mu Mujyi wa Kigali, abayeho nabi cyane kuko bimusaba kwigurisha kugira ngo abone icyo kurya.

Yagize ati ” Mba munsi y’ikiraro Nyabugogo, gusambana byo ndabikora cyane mbikora n’abandi bafite imyaka 16 hari n’abandi bakuru bajya bamfata ku ngufu.”

Yakomeje agira ati ” Mu by’ukuri sida ndayizi ndanayitinya ariko hari n’igihe rwose badakoresha agakingirizo kubera ko gahenze, n’abandi bakuru njya mbaha bakampa amafaranga kuko buriya ibigabo by’ibibosi bikunda utwana duto.”

Yongeyeho ko abo baryamanye bakuru bamwishyura amafaranga ibihumbi 2 ndetse bakunze kumujyana mu macumbi ahendutse cyane aherereye ku Muhima.

Ati “Bakunda kunjyana muri lodge za 500 ziba hariya Debandi mu Muhima niho dukunda kubikorera n’abantu bakuru bafite amafaranga abatayafite tujya mu bihuru tukitsimba.”

Yongeyeho ko arya ibiryo byitwa imisijye biba byasizwe muri restaurent zitandukanye ndetse ashimangira ko amafaranga menshi ahabwa ayaguramo kore na tineri byo kunywa kuko iyo yabinyweye bimwibagiza ubuzima bubi abayemo.

Gusa uyu mwana yongeyeho ko abonye abagira neza bamukura mu muhanda bakamwishyurira ishuri yakwemera kuko n’ubundi ubu abayeho mu buzima bubi cyane.

Yicuruza ku myaka 12 gusa

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *