Uganda: Umunyamakuru Cedric Babu yishwe n’umutima

Umunyamakuru akaba yari n’umuyobozi mu bikorwa bimwe bya siporo muri Uganda, Cedric Babu Ndilima, yitabye Imana ku myaka 49.
Cedric Babu, umuhungu w’umunyapolikiti Capt. Francis Babu (Se), na Margaret Zziwa Nantongo (nyina) wahoze ari ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi bw’umutima.
Mu butumwa bwatanzwe n’Igitangazamukuru cy’Igihugu muri Uganda, UBC, bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Cedric Babu Ndilima wahoze ari umukozi wacyo.
Bagize bati “Tubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Cedric Babu Ndilima, wahoze ari umukozi wacu ndetse n’inshuti y’umuryango wa UBC. Binyuze mu kiganiro cye ‘The Cedric Live Show’, yadusangije ibitekerezo bye byiza ndetse mu mbaraga zidasanzwe ku mateleviziyo yacu. Twifatanyije n’umuryango we ndetse n’abakunzi be muri ibi bihe.”
Ubuzima bwa Babu bwarushijeho kumera nabi mu ntangiriro za Gicurasi ubwo yagwaga hasi ari i Kigali mu Rwanda, aho yari yazanye n’umuhungu we, Cillian Asante Ndilima, mu irushanwa rya Tennis.
Yahise ajyanwa mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya, aho abaganga bahise bavuga ko akwiye guhindurirwa umutima kuko ari bwo buryo bwonyine bwamufasha kwirinda gupfa by’ako kanya. Kugira abagwe byasabaga ko hishyurwe miliyari imwe na miliyoni magana atanu z’amashilingi Uganda (arenga miliyoni 300 Rwf).
Umuryango we n’inshuti bihutiye gutegura igikorwa cyo gukusanya ayo mafaranga, ndetse bamwe bari batangiye gutanga inkunga mbere y’uko apfa.
Cedric wahoze ari umukinnyi wa Tennis, yahagarariye Uganda mu mikino ya Davis Cup aho yabaye umukinnyi ndetse nyuma akaza no kuba kapiteni w’ikipe.
Urukundo rwe mu mukino wa Tennis rwatumye anagera k’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Uganda (Uganda Tennis Association), aho yaharaniraga guteza imbere impano z’urubyiruko no gusubiza igihugu ku rwego mpuzamahanga muri uwo mukino.
Umunyamakuru Cedric Babu yishwe n’umutima