Bikomeje kugorana mu bahanzi! Ibyo kurya bibona umugabo bigasiba undi

Bikomeje kugorana mu bahanzi! Ibyo kurya bibona umugabo bigasiba undi

Mu Rwanda, haracyagaragara ikibazo gikomeye aho umuhanzi amara imyaka myinshi y’ubuzima bwe ashyira imbaraga mu muziki we, ariko agakomeza guhura n’ibibazo bitandukanye by’amikoro birimo kenshi na kenshi no kugorwa kwishyura ubukode bw’inzu bwa buri kwezi, kugura ibyo kurya n’ibindi.  Usanga abahanzi bamaze imyaka icumi cyangwa se irenga, ariko ugasanga baracyahura n’ikibazo gikomeye cy’imibereho igoranye.

Ni iki gitera iki kibazo? Ni iki cyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke?

Rotorovizeri twagarutse ku mpamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma umuhanzi Nyarwanda amara igihe kinini akora umuziki ariko ugasanga rimwe na rimwe aracyahura n’ibibazo bimwe na bimwe by’amikoro, usanga kenshi biri no mu bidindiza umuziki nyarwanda nk’uko bigarukwaho n’abahanga mu muziki.

Mu gutegura iyi nkuru, Rotorovizeri yaganiriye na bamwe mu bahanzi ndetse n’impuguke mu muziki ziwumazemo igihe kitari gito, maze badusobanurira zimwe mu mpamvu zishobora kuba zituma iki kibazo kibaho.

Umuhanzi Intore Tuyisenge umaze igihe kinini cyane mu muziki Nyarwanda, avuga ko ibyo bintu bibaho cyane mu Rwanda kuko ahubwo usanga hari n’abamaze imyaka irenga 20 mu muziki ariko ugasanga bakigorwa no kubona iby’ibanze mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Intore Tuyisenge agira ati” Ibyo bintu birahari rwose kuko hari n’abamaze imyaka irenga na 20 bakora umwuga w’ubuhanzi kandi ibihangano byabo bikunzwe ndetse binakoreshwa cyane ariko kubona ubushobozi bwo kubona iby’ibanze birimo no kongera gusubira muri studio gukora ibihangano bikigoranye.”

Intore Tuyisenge avuga ko bimwe mu bintu bitera iki kibazo, harimo kuba hari abantu bakoresha ibihangano by’uwo muhanzi mu nyungu zabo bwite, bikabagirira akamaro ariko umuhanzi nka nyir’igihangano ntagire ikintu akuramo. Urugero ugasanga ibihangano byabo biri gucurangwa mu bukwe bw’ahantu runaka, mu tubari, mu tubyiniriro, muri Hoteli n’ahandi, nyamara nyir’igihangano ari kwicira isazi mu jisho.

Intore Tuyisenge  avuga ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ari uko hashyirwaho ingamba zirengera abahanzi mu bijyanye no gukoresha ibihangano byabo, aho umuntu azajya akoresha ibihangano byabo ari uko yabanje kubyishyurira.

Tuyisenge agira ati“Kugira ngo ibi bikemuke rero turasaba Leta ko hakihutishwa Politiki igenga ubuhanzi muri rusange ndetse n’itegeko rirengera umutungo bwite mu byubwenge rikubahirizwa.”

Ku ruhande rw’umuraperi Diplomat nawe umaze igihe kitari gito mu ruganda rwa muzika, avuga ko icyo kibazo gihari kandi giterwa n’impamvu nyinshi kandi zitandukanye zirimo nko kuba uruganda rwa muzika Nyarwanda ubwarwo rutanga umusaruro udahagije ku bahanzi.

Diplomat agira ati” Icyo kibazo kirahari kandi giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo; Inzego z’abahanzi ntabwo zireshya (ntabwo bose bangana) ni nako batanganya amikoro,  Kutagira ibindi bikorwa byunganira ku ruhande umuziki mu gihe bigaragayeko utari bubashe kubyara inyungu zifatika,  Imikorere ya buri wese na n’uburyo bakoresha mu  kubyaza inyungu ibihangano usanga bidakorwa neza na bose, Uruganda rudatanga umusaruro uhagije ku buhanzi, n’ibindi”.

Icyakora Diplomat nawe yemeza ko iki kibazo cyakemuka haramutse habayemo gushyiraho ingamba zikarishye mu kurengera ibihangano byabo no kubafasha kubona inyungu.

Mu kiganiro na Rotorovizeri yagize ati” Ministeri ifite ubuhanzi mu nshingano ubuhanzi na ishyirahamwe (Federation) rya muzika nyarawanda baramutse bashyize hamwe bakita ku kibazo cyane nkeka ko hari ikintu kinini cyane byafasha kuko federasiyo izi neza ibibazo byugarije iterambere ryuzuye ry’abahanzi. Rero turacyafite icyizere ko nta rirarenga”.

Hari zimwe mu mpamvu zikunze kugarukwaho cyane mu zishobora kuba zituma umuhanzi amara igihe kinini mu muziki ariko ugasanga ibyo yagezeho bihabanye n’imyaka amaze muri uwo muziki.

Muri izo hakunze kugarukwaho cyane ku kuba abahanzi kenshi usanga udufaranga babonye bakunze kutwijyanira mu ‘Iraha, Kuryoshya’, bagahora binywera ibihenze gusa, barya ibiryo bihenze gusa, bihorera ku mazi cyangwa ugasanga bahora bafata za Rutemikirere bajya kurira amafaranga yabo za Dubai n’ibindi, nyamara bakibagirwa kwiteganyiriza ejo habo hazaza.

Si ibyo gusa kuko usanga abandi baba bashaka kwiberaho mu buzima buhenze cyane burenze kure ibyo binjiza. Ugasanga umuhanzi ashaka kuba mu nzu akodesha amafaranga agera muri Miliyoni, ugasanga bashaka gutunga ama telephone ahenze, kwambara ibihenze gusa yatumije mu mahanga ngo ni uko yabonye Chris Brown abyambaye kandi nyamara atazi umubare w’amafaranga Chris Brown aba yinjije.

Nkaho ibyo bidahagije, abategura ibitaramo nabo ubwabo babigiramo uruhare mu mibereho mibi y’abahanzi. Aha ni hamwe usanga atumira umuhanzi yamara kumukoresha amaze kuririmbira abantu, bagaherukana ubwo agahita amwambura kandi nyamara mu by’ukuri utwo dufaranga ari two yacungiragaho mu kugira ikintu runaka akora. Icyakora hari n’abahanzi batajya babona ubutumire na bumwe mu bitaramo.

Ikindi kintu kigarukwaho mu gutera icyo kibazo, ni ukuba abahanzi usanga batagira ibindi bikorwa by’unganira umuziki wabo. Mu bindi bihugu bitandukanye, usanga iyo umuhanzi amaze kwamamara, amafaranga atangiye kuza, ahita ashinga n’akandi gashinga ku ruhande kazajya kamufasha kugira ikintu kamwinjiriza kunganiye uwo muziki. Icyo gihe iyo umuhanzi atangiye kuzima/ atagikurikirwa, ibyo bikorwa bindi yashinze ku ruhande nibyo bikomeza kumwinjiriza bityo ntagire ikibazo cy’amikoro.

Bitandukanye no mu Rwanda, aho usanga abahanzi mbarwa aribo bashinga ibindi bikorwa ku ruhande mu mazina yabo byunganira umuziki. Aha ni hamwe umuhanzi agera igihe abantu batacyumva ibihangano bye, agatangira guhura n’ikibazo cy’amikoro.

Ikindi kiza ku isonga, ni imiterere y’isoko ry’umuziki wo mu Rwanda kuko rikiri mu nzira yo gukura/kwaguka, akaba ariyo mpamvu hariho imbogamizi zikigaragara mu kugurisha indirimbo, gukora ibitaramo bihagije, cyangwa kubona uburyo butandukanye bwo kubona amafaranga yo gushyigikira/ gushora mu mwuga w’ubuhanzi.

Ni izihe ngamba zafatwa  kugira ngo iki kibazo gikemuke?

Icya mbere ni uko uko hakongerwa ibitaramo bikorerwa mu Rwanda bikaba byinshi ndetse n’amarushanwa mu muziki Nyarwanda akiyongera.  Ibi byafasha abahanzi  kubona amahirwe yo kwiyegereza abafana benshi bityo bikaba byagorana ko bapfa kubibagirwa bikabafasha o kubona amafaranga.

Icya kabiri, ni ugushyiraho gahunda za Leta n’inzego zishinzwe umuziki. Leta ndetse n’inzego zibifite mu nshingano, nk’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), bashobora gushyiraho gahunda zo gufasha abahanzi kubona inkunga no guteza imbere ibikorwa byabo, nka gahunda z’imyidagaduro no guteza imbere urwego rw’umuziki mu gihugu.

Icya gatatu, ni ukwigisha abahanzi imicungire y’imari. Abahanzi bagomba guhabwa ubumenyi bwimbitse ku micungire y’amafaranga, kugira ngo bashobore gucunga neza amafaranga yabo no gukora imishinga ibateza imbere. Ibi byabafasha kubona uburyo bwo kwizigama no gufata imyanzuro myiza ku bijyanye n’imari.

Icya Kane twavuga, Ni uguteza imbere isoko ry’umuziki. Hakenewe isoko rihamye ry’umuziki mu Rwanda, aho abahanzi bashobora kubona inyungu zihamye binyuze mu kugurisha indirimbo, ibitaramo, no kubona abaterankunga. Gushyiraho uburyo bworohereza abahanzi kubona abaterankunga no gukorana n’amashyaka atandukanye byafasha mu gukemura ikibazo cy’ubukungu bwabo.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *