Afurika Yunze Ubumwe yanenze icyemezo cya Amerika cyo gukumira bimwe mu bihugu bya Afurika

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyafatiwe bamwe mu banyamahanga barimo abaturuka mu bihugu byinshi bya Afurika.
Komisiyo ya AU yatangaje ko nubwo yemera ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kurinda imipaka yacyo no kurengera abaturage bacyo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye gufata ibyemezo bishingiye ku kuri, ku bimenyetso bifatika, kandi bitarimo guheza, hagendewe ku mubano wa kera usanzwe uri hagati y’Amerika na Afurika.
Itangazo ry’iyo Komisiyo rigira riti: “Iyi Komisiyo irahangayikishijwe cyane n’ingaruka z’iki cyemezo gishobora kubangamira umubano hagati y’abaturage, gusangira ubumenyi binyuze mu burezi, ubucuruzi ndetse n’imikoranire ya dipolomasi imaze imyaka myinshi yubakwa. Afurika na Amerika bifitanye inyungu zihuriweho mu guharanira amahoro, iterambere rirambye n’ubufatanye mu ruhando mpuzamahanga.”
AU yasabye ubuyobozi bwa Amerika kugirana ibiganiro byubaka n’ibihugu bya Afurika byibasiwe n’icyo cyemezo, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byaba byarabiteye, binyuze mu bufatanye no mu buryo burambye.
Perezida Trump we yavuze ko yafashe icyo cyemezo ahanini ashingiye ku mutekano w’igihugu, cyane cyane nyuma y’igitero cyagabwe mu gace ka Boulder muri Leta ya Colorado. Yagize ati “abanyamahanga badafite ibyangombwa bikwiye nibo bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bityo hakenewe ingamba zikomeye.