Nyarugenge: Abagabo babiri bafatanywe ibiro 36 by’urumogi

Nyarugenge: Abagabo babiri bafatanywe ibiro 36 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima ibiro 36 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Uru rumogi rwafatiwe mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri barimo ufite imyaka 53 n’uw’imyaka 43.

Iki gikorwa cyagenze neza kuko aba bagabo batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abagabo batwaye urumogi mu modoka yari irimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakoze igikorwa cyo kuyishakisha, iza gufatirwa mu murenge wa Kanyinya, bayisatse bayisangana urumogi rupima ibiro 36 rwari ruhishe mu ipine y’inyongera y’iyo modoka, bahita batabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko basanzwe barucuruza, kandi ko bambukaga bakajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakaruzana bagahura n’abamotari ku Giti cy’inyoni bakarubaha, maze nabo bakarujyana mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi, aho barukwirakwizaga mu bakiriya babo.

Yaboneyeho kuburira abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

CIP Gahonzire yanaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, asaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bishora mu biyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kanyinya, kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *