Rusesabagina yasubiye mu rukiko ku kirego yakamyemo ikimasa

Imyaka irenga ibiri irashize Rusesabagina Paul afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko yari yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Rusesabagina yafunguwe muri Werurwe 2023, ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye.
Yari yakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bishingiye ku bitero umutwe yayoboye wa MRCD/FLN wagabye mu Rwanda mu 2018 na 2019.
Mu iburanisha rye, Rusesabagina yakunze kumvikana ashinja Leta y’u Rwanda ndetse yikoma bikomeye ikigo cy’indege yari imutwaye, avuga ko cyagize uruhare muri uyu mugambi.
Ruracyageretse,
Nyuma yo kurekurwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, ubu rurageretse hagati ya Rusesabagina n’iki kigo cy’indege kizwi ku izina rya ‘GainJet’.
GainJet ni ikigo cy’ubucuruzi kibarizwa mu Bugiriki, gikora imirimo yo gukodesha indege bwite (private jets). Bivugwa ko umunsi Rusesabagina yisanga mu Rwanda mu buryo atatekerezaga, yari yakoresheje indege y’iki kigo.
Mu Ukuboza 2020, nibwo Rusesabagina yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw’i San Antonio muri Amerika, arega GainJet na Constantin Niyomwungere, umugambi wo kumutwara ahantu atazi.
Nyuma yo gusuzuma ikirego cye, mu 2024, Umucamanza Xavier Rodriguez wo muri uru rukiko rw’i Texas, yagitesheje agaciro. Yavuze ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikigo cyo mu Bugeriki, kuko nta sano yari ihari ifatika igaragaza aho ibyabaye kuri Rusesabagina bihuriye na Texas.
Rusesabagina yavuze ko urukiko rukwiriye kwakira ikirego cye kuko inzira yo kumutwara yatangiriye i San Antonio.
Umucamanza yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko GainJet yagize uruhare mu kumvisha Rusesabagina ko akwiriye kuva muri Amerika, kuko nta kiganiro na kimwe yigeze agirana n’iki kigo ubwo yari akiri iwe.
Urukiko rwa Texas rwashimangiye ko kugira ngo ruburanishe urubanza nk’uru, bisaba ko ibikorwa by’uregwa biba byarayikorewemo. Rwasobanuye ko kuri dosiye ya Rusesabagina, bigaragara ko ibyo ashinja GainJet bishobora kuba byarakorewe ahandi.
GainJet yateye utwatsi iki kirego, isobanura ko urukiko rwa Texas rudafite ububasha bwo kuyiburanisha kuko ari sosiyete yo mu mahanga, kandi ikaba itanakorera muri iyi Leta.
Nyuma yo guteshwa agaciro kw’ikirego cyabo, Rusesabagina n’umunyamategeko we, Nicholas Shadowen bajuririye iki cyemezo ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025.
Bavuga ko Urukiko rwa Texas rukwiriye kuburanisha uru rubanza kuko GainJet, ivugwa mu kibazo cy’umuturage w’iyi Leta.
Umunyamategeko wa GainJet, Andrew Harakas, yavuze ko nta kintu na kimwe iyi sosiyete yari izi kuri Rusesabagina na gahunda ze.