Tanzania yakuyeho ikoreshwa ry’urubuga rwa X (Twitter)

Tanzania yafunze urubuga rwa X ishinja kugaragaraho ibijyanye n’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.
Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo gufunga urubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), irushinja kuba intandaro y’ikwirakwizwa ry’amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bibiri hibasiwe konti z’imbuga nkoranyambaga z’ibigo bya Leta, aho zagabweho ibitero n’abajura bo kuri murandasi (hackers) bagatangaza ibihuha birimo n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania.
Minisitiri w’Itangazamakuru, Jerry Silaa, yabwiye televiziyo y’igihugu ko uru rubuga rukoreshwa mu gusakaza amashusho y’urukozasoni n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko, umuco n’indangagaciro za Tanzania.
Ku wa 20 Gicurasi 2025, ikigo NetBlocks gishinzwe kugenzura uko imbuga zikora ku isi cyemeje ko uru rubuga rwafunzwe muri Tanzania. Ibi byakurikiye kuba konti ya Polisi y’Igihugu yarinjiwemo n’abagizi ba nabi bagashyiraho amakuru y’ibinyoma avuga ko Perezida Samia yapfuye.
Mu mwaka ushize urubuga rwa X rwatangaje ko rutazongera guhagarika amashusho yerekana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina igihe cyose abayagaragaramo babyumvikanyeho, ibintu bitavuzweho rumwe mu bihugu byinshi birimo na Tanzania.