Congo Kinshasa ntishaka ko u Rwanda ruyobora umuryango wa CEEAC

Congo Kinshasa ntishaka ko u Rwanda ruyobora umuryango wa CEEAC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye ibikorwa byo gukumira u Rwanda mu rugendo rwo kuyobora Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025, i Malabo muri Guinée-Equatoriale hatangiye inama y’abakuru b’ibihugu bigize CEEAC, birimo Angola, Congo-Brazzaville, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé & Príncipe.

Mu byo iyi nama igamije, harimo guhererekanya ubuyobozi bw’umuryango, aho Guinée équatoriale igomba gusigira u Rwanda ubuyobozi bwawo nk’igihugu gikurikira mu kuyobora uyu muryango.

Ariko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, RDC yanze kwemera ko u Rwanda ruyobora uwo muryango, ishingiye ku mwuka mubi umaze igihe hagati y’impande zombi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo i Malabo habaga inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri CEEAC, Minisitiri Lucas Abaga Nchama wa Guinée équatoriale yagerageje guhuza impande zombi u Rwanda na RDC, mu biganiro bigamije kugabanya umwuka utari mwiza hagati yabyo.

Nubwo hariho igeragezwa ry’uko habaho ibiganiro, RDC ikomeje kwerekana ko itifuza kubona u Rwanda ruyoboye uyu muryango, aho yanagaragaje ko nibiramuka bigenze uko batifuza, ishobora kuva muri CEEAC.

Si ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye hagati y’u Rwanda na RDC muri uyu muryango. Kuko Jeune Afrique ivuga ko mu 2023, Perezida Paul Kagame yandikiye Perezida Azali Assoumani wa Comoros, icyo gihe wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agaragaza ko u Rwanda rutishimiye gukumirwa mu nama ya 22 ya CEEAC yabereye i Kinshasa, ibintu byatewe n’amabwiriza y’umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi, wari unayoboye uwo muryango icyo gihe.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *