Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwarakajwe n’ibiganiro by’Urwego rw’Akarere na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwarakajwe n’ibiganiro by’Urwego rw’Akarere na AFC/M23

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itishimiye uruzinduko rwakozwe n’abahagarariye Urwego rw’Akarere rushinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM), aho basuye abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 baganira ku bibazo by’umutekano.

Ku itariki ya 2 Kamena, Umuyobozi wa EJVM, Lucky Cholwe, ari kumwe n’itsinda ry’abo bakorana, basuye ubuyobozi bwa AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, baganira ku ngingo zijyanye n’amahoro n’umutekano muri aka karere.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, yijeje iryo tsinda ubufatanye mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano mu duce tugenzurwa na AFC/M23.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Cholwe yagize ati: “Ndashimira Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru n’AFC/M23 kuba baduhaye amahirwe yo kuganira. Twaganiriye nk’abantu bashaka amahoro, tuganira no ku bibazo bibangamiye intara.”

Yasobanuye ko intego y’urwo ruzinduko yari ugusuzuma uko umutekano uhagaze muri aka gace, bashingiye ku nshingano za EJVM.

Nyuma y’uru ruzinduko, tariki ya 3 Kamena, Ambasade ya RDC mu Burundi yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), imusaba ibisobanuro ku rugendo rw’iri tsinda, irushinja kwivanga no gushyigikira AFC/M23.

Muri iyo baruwa, Ambasade ya RDC yasobanuye ko AFC/M23 ari umutwe wateje umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko guhura na wo bihabanye n’amahame y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango iharanira amahoro.

Yasabye ICGLR gusobanura aho ihagaze hagati ya Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *