Kigali: Inzu zo muri Nyabisindu ahagiye kubakwa umudugudu ugezweho zatangiye gusenywa – AMAFOTO
Imirimo yo gusenya inzu zari zituyemo imiryango irenga 1600 mu gace ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera iri hafi kugera ku musozo ngo batangire kubakirwa Umudugudu ugezweho w’inzu zigeretse.
Uwo mushinga ugamije kwimura abatuye mu midugudu ine irimo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro aho kuri ubu gusenya inzu zari zihubatse mu kajagari bigeze kure.
Ni ibikorwa byatangiye ku itariki 22 Gicurasi 2025, aho abaturage bagiye bakuramo ibyabo hoherezwa imashini zisenya izo nzu.
Abaturage bari bahatuye bavuga ko bamaze gukorerwa igenagaciro ry’imitungo bari bahafite ariko ko icyari gisigaye ari uguhabwa amafaranga y’ubukode bemerewe n’Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko buri muryango wimuwe mu yari ihafite inzu uzajya uhabwa 100.000 Frw buri kwezi kugeza igihe inzu zo muri uwo mudugudu ugiye kubakwa zizuzurira bakazihabwa. Gusa ku ikubitiro bazahabwa 200.000 Frw y’amezi abiri icya rimwe bazishyura ubukode mu ntangiriro.
Abaturage bo mu gace katimuwe i Nyabisindu bavuze ko nyuma y’iyimuka rya bagenzi babo, ubu inzu zo gukodesha zahise zihenda cyane ziranahashira ku buryo byasabye kujya mu bindi bice bya Kigali.
Biteganyijwe ko Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 azaba agabanyijemo inzu 1639.
Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by’imyidagaduro, imihanda n’ibindi bitandukanye.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko abo baturage bakorewe igenagaciro ry’imitungo bari bafite kandi ko kubimura bihita bikurikirwa no kubaka uwo mudugudu ku buryo mu mwaka umwe imirimo yo kuwubaka izaba yarangiye nk’uko biteganyijwe.
Kigali: Inzu zo muri Nyabisindu ahagiye kubakwa umudugudu ugezweho zatangiye gusenywa